Raporo ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hari ibigo byagiye bikoresha amapiganwa ku myanya y’akazi bikemerera n’abadafite ibyangombwa ndetse hamwe abadafite ibyangombwa bikarangira ari bo bashyizwe mu myanya.
Uko umwaka utashye imibare y’abinjira ku isoko ry’umurimo igenda yiyongera kandi si bibi ku iterambere ry’igihugu, ndetse n’imibare y’abakeneye akazi by’umwihariko mu myanya Leta ishyira ku isoko bagenda barushaho kwiyongera.
Imibare igaragaraza ko mu mwaka ushize, imyanya ikeneye abakozi mu bigo bya Leta byose yari 2790 ariko abanyuze ku ikoranabuhanga ryifashishwa basaba akazi bari 577.994. Aba barimo abarenga ibihumbi 382 bujuje ibyangombwa ariko abakoze ibizamini ni ibihumbi 91 gusa.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Barnabé Muhire Sebagabo, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu igenzura bakoze ku bigo 68 muri 87 byatanze raporo, nyuma y’amapiganwa y’akazi basanze 68% batubahiriza igihe cyagenwe cyo gushaka abakozi.
Iteka rya Perezida ryo mu 2020 ritegeka ko “Gushaka abakozi ntibirenza iminsi 30 y’akazi uhereye ku munsi gutangaza umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi byarangiriyeho hakuwemo iminsi y’ubujurire.”
Mu bigo 6% habayeho kwemerera abantu gupiganirwa imyanya badafite impamyabumenyi isabwa ku mwanya upiganirwa na ho 2% bashyize mu myanya abakandida batagaragaje impamyabumenyi.
Ati “Abatsinze batujuje ibisabwa tubakura mu myanya kandi nta kindi twakora kitari icyo kuko urumva nyine ntabwo aba yujuje ibisabwa. Haba habayeho kudakora neza, nta n’ubwo twanatinya no kuvuga ko rimwe na rimwe haba habaye ibintu umuntu yakwita nka ruswa kuko hari aho byabaye dusabira abakozi ko bahabwa ibihano.”
Mu bitaro basanze harimo abahawe akazi batapiganiwe
Sebagabo yavuze ko mu bugenzuzi bakoze mu bitaro bya Leta, basanze harimo imyanya 45 itarimo abakozi nyamara bagombye kuba barashyizwemo bagatanga serivisi.
Ati “Ku nzego zimwe na zimwe abantu batinda gushyira abakozi mu myanya kandi baratsinze ibizamini, ni ugukomeza kubakangurira no gukora ubukangurambaga bakajya bashyira abakozi mu myanya hakiri kare kuko baba banabasabye babakeneye.”
Banasanzemo kandi abakozi 10 badafite impamyabumenyi zisabwa ku mwanya bakoramo, mu gihe abandi batandatu bari mu kazi ariko badafite ’Equivalence’ z’impamyabumenyi.
Ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma ushinzwe abakozi n’umuyoboye n’umuyobozi w’ikigo bashyira umuntu mu mwanya atujuje ibisabwa. Ntiyakagombye no gukora ikizamini atujuje ibisabwa, ntiyakagombye no kujya ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini atujuje ibisabwa”
“Iyo dukoze igenzura dusaba ko bayivamo, nta kundi byangenda kuko baba barayigiyemo mu buryo butemewe n’amategeko.”
Hanagaragaye abakozi bane bashyizwe mu myanya mu bitaro bya Leta batarayipiganiwe, mu gihe hari n’ahasanzwe abakozi batanu bafite amazina atandukanye n’ari ku byangombwa byabo.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko umuyobozi bigaragaye ko yagize uruhare mu kwica amategeko asabirwa ibihano ndetse byaba bigize icyaha akabiryozwa.
Gusaba akazi hifashishijwe ikoranabuhanga biracyarimo ibihato
Sebagabo yagaragaje ko mu uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gushaka abakozi [e-recruitment] hari ibibazo bimwe budakemura kuko hari aho bisaba ushinzwe abakozi kubanza gusuzuma neza niba ibyangombwa byashyizwemo byose ari iby’ukuri.
Ibi byatumye mu mwaka ushize abantu 195.191 bangana na 33% bari basabye akazi batemererwa kujya gukora ikizamini kubera ko bari batanze ibyangombwa bituzuye ariko byavumbuwe n’ubusesenguzi bukorwa n’abashinzwe abakozi baba bagomba kumenya neza niba uwasabye gupiganira umwanya yashyizemo ibyangombwa koko bijyanye n’ibyasabwe.
Ati “Ibintu bijyanye no gushaka abakozi bakoresheje ikoranabuhanga, ibibazo birimo ni uko nta buryo ishobora kumenya dipolome ko ari yo. […] Irasa n’aho ikorwa mu bice bibiri, igice cyo kwakira amadosiye ariko akongera akagenzurwa n’abashinzwe abakozi kugira ngo barebe ko yujuje ibyangombwa.”
Ibisabwa abashaka akazi muri Leta bikwiye kuvugururwa
Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta igaragaza ko hari bimwe mu byo basaba ko umuntu aba yujuje kugira ngo apiganirwe akazi ka Leta usanga byarashyizweho hagati ya 2003 na 2010, ku buryo bikumira bamwe bize amasomo agezweho mu Rwanda no mu karere.
Sebagabo ati “Ibisabwa ku myanya byashyizweho kera ntibyavuguruwe ku buryo byari bikwiye kuvugururwa ndetse twanasabye ko inzego za Leta zigomba gusubira mu bisabwa ushaka gupiganira akazi kuko ubu abantu babaye abanyamwuga bihagije.”
“Hari nk’abantu batujuririye ko batabonye imyanya twanabisuzuma koko urebye amasomo yize, ugasanga icyo baba baramuhoye ni uko bitanditse mu bisabwa banditse ariko iyo usomye ibyo yize ugasanga bifitanye isano n’ibyo agiye gukoramo.”
Mu mwaka 2023/2024 Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yakiriye ubujurire 9.857, muri bwo 9,500 buhwanye na 96.37% bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya naho ubujurire 357 buhwanye na 3.62% ni ubushingiye ku micungire y’abakozi. Imibare igaragaza ko 27.1% basanze bufite ishingiro.