Nyuma yo guhagarika imikino y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Minisiteri ya siporo mu Rwanda yatangaje isubukurwa ry’iyi shampiyona ndetse n’igihe izatangirira.
Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo Minisiteri ya Siporo yari yatangaje ko imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo bihagaritswe iminsi 30 uhereye tariki ya 1 Mutarama 2022. Ni ingamba zitavuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi b’amakipe ndetse n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakoresheje inama abayobozi b’amakipe, bagaragaza ko badashobora gucumbikira abakinnyi hamwe mu mwiherero ndetse basaba ko Shampiyona yasubukurwa vuba ariko bamwe bavuga ko mu gihe nta gikosowe muri ayo mabwiriza ko basezera muri shampiyona ikitaraganya.
Nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimenyesha amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo ku wa 7 Mutarama 2022 na Minisiteri ya Siporo yatangaje imirongo migari igomba kubahirizwa n’aba-siporitifu.
Yavuze ko “amakipe y’igihugu na ‘Clubs’ ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo.”
Yakomeje igira iti “Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, byemerewe gusubukurwa. Ingaga za Siporo zisabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19 akurikije aya mabwiriza mashya.”
Gusa, iyi Minisiteri yongeye gushimangira ko “nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino y’amarushanwa.”