Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Mozambique yihanganishije Abanyarwanda baba baragizweho ingaruka n’urugomo biri gukurikira amatora ya Perezida muri icyo gihugu, isaba abanyarwanda basura n’abahatuye kwigengesera.
Tariki ya 9 Ukwakira 2024, nibwo Abaturage ba Mozambique baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ngo bashake usimbura Perezida Philip Nyusi.
Ku wa 24 Ukwakira, Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora ku majwi 70%, ahigitse abarimo Venancio Mondlane, w’Ishyàka Podemos wagize amajwi 20%.
Uyu yahise atangaza ko yibwe, maze imyigaragambyo iratangira hafi mu gihugu cyose.
Abakora iyi myigaragambyo ivanzemo n’urugomo bari kwirara mu maduka y’abenegihugu n’abanyamahanga bagasahura.
Mu itangazo yashyize hanze, Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yagaragaje ko nyuma yo kubona ihohoterwa ryakorewe bamwe mu Banyarwanda ririmo gusahura no kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo, ibihanganishije ariko ikabasaba kwigengesera.
Riti “Ubuyobozi bwa Ambasade bwihanganishije abakomeje kugirwaho ingaruka n’imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo, buboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda bakorera n’abasura iki gihugu kwigengesera bakarinda ubuzima bwabo kuko ufite ubuzima yakora akaba yabona ibindi bintu.”
Amabasade y’u Rwanda i Maputo yasabye buri wese aho atuye gusangiza amakuru Ubuyobozi bw’Umuryango nyarwanda uba muri Mozambique (RCA/Diaspora) ndetse n’Ubuyobozi bw’Ambassade kugira ngo aho bishoboka hashakwe ubutabazi.
Mozambique ni kimwe mu bihugu bibamo Abanyarwanda benshi kuko ubu habarirwa abarenga ibihumbi bitanu.