Abantu 10 bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi bamaze gufatirwa mu mikwabu yo guhashya ubujura bw’amashanyarazi n’ibikoresho byayo mu mezi arindwi ashize.
Ni ubujura bwiganje mu mirenge ya Muganza, Gikundamvura, Kamembe, Nzahaha na Gitambi aho usanga hari abiyita abakozi ba REG bagaha abaturage amashanyarazi ku kiguzi gihanitse kandi ubusanzwe iyi serivisi itishyuzwa, abandi ni abayobya insinga z’amashanyarazi bagakoresha umuriro utanyuze muri mubazi n’abiba ibikoresho by’amashanyarazi.
Iyi migirire yose igira ingaruka ku muturage mu buryo buziguye kuko serivisi REG itanga ari serivise za Leta.
Mu mezi arindwi ashize ni bwo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, bufatanyije n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bongereye imbaraga mu gushakisha abajura biba ibikoresho by’amashanyarazi n’abanyuza insinga hanze ya mubazi bagakoresha umuriro w’amashanyarazi batawishyura.
Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, yabwiye IGIHE ko mu mezi arindwi ashize bamaze gufata abantu 10, ndetse ko uwo bafashe wese bahita bakora dosiye bakayishyikiriza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.
Ati “Mu bantu 10 tumaze gufatira mu bujura bw’amashanyarazi n’ibikoresho byayo harimo umugore umwe n’umwarimu wo muri rimwe mu mashuri abanza yo mu murenge wa Nzahaha, wuriraga amapoto akarahurira abaturage, imirimo ubusanzwe ikorwa n’abakozi ba REG gusa”.
Uyu mwarimu wize ibijyanye n’amashanyarazi yatangiwe amakuru na bamwe mu baturage yari yarahaye amashanyarazi mu buryo budakurikije amategeko.
Uretse uyu mwarimu mu bafashwe harimo n’abaturage bayobeje insinga z’amashanyarazi bakajya bacana umuriro utanyuze muri mubazi.
Nzamurambaho Tuyizere avuga ko umuntu ufatiwe muri iki cyaha acibwa miliyoni 1 Frw y’amande igihe uwo muriro yawukoreshaga mu rugo, naho yaba yarawukoreshaga mu ruganda ruto agacibwa miliyoni 3 Frw na miliyoni 10Frw mu gihe yawukoreshaga mu ruganda runini.
REG isaba abaturage ko igihe bakeneye serivisi z’umuriro w’amashanyarazi bajya biyambaza ubuyobozi bubegereye, cyangwa bakagana ishami rya REG ribegereye kimwe n’uko bashobora guhamagara nomero itishyurwa 2727.
Ubuyobozi bwa REG bugira inama umuntu uziko akoresha umuriro atishyura ko yakwijyana ku buyobozi bwayo akigaragaza kuko byatuma agabanyirizwa igihano.