Abakoreshwa urubuga rwa Instagram bakomeje kurangazwa n’ikimero cy’umukobwa witwa Nene Henriette Treccy uri mu bagezweho cyane kuri uru rubuga.
Uyu mukobwa ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ikimero cye n’ibyo akora byatumye yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.
Ubusanzwe yitwa Munezero Henriette, gusa yakuze asanga bakunze kumwita Nene, afite imyaka 28 y’amavuko.
Uraranganyije amaso ku rubuga rwe rwa Instagram, ubona akurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana na bitandatu. Akunze kugaragarizwa urukundo na benshi banaga akajisho ku mafoto abasangiza.
Yabwiye Igihe ko yahisemo gukoresha uru rubuga ashaka kurubyaza umusaruro cyane ko rumufasha kubona ibiraka bitandukanye.
Iyo yivuga agaragaza ko akunda kuba atuje kandi akiyambaza Imana kenshi.
Ati “Ku muntu utanzi ndi umukobwa ukunda gusenga, utuje, wigenga, wumva abandi kandi nkagaragaza ibyiyumviro byanjye. Ibibazo byose ngezemo menya uko mbyitwaramo kandi nkabivamo amahoro. Mu buzima busanzwe, ndi Umushoramari, aho mbonye hose nakura inyungu nifuza nshoramo.”
Avuga ko mu buzima busanzwe agerageza ku buryo atabangamirwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko mu bihe byahise yagiye ahura nabyo.
Ati “Mfite uburyo mfata imbuga nkoranyambaga zanjye n’ubuzima busanzwe ku buryo menya ko ntabangamirwa cyane nabyo ariko mu bihe byatambutse nagiye mbangamirwa n’ikoreshwa ry’amafoto yanjye ku bantu babifitemo inyungu zabo bwite cyangwa mu guteka imitwe.”
Iyo muganira akubwira ko ahorana amatsiko kandi agahora yiteguye kwigira ku bintu byose yanyuzemo.
Ati “Nizera ko uburyo mbona ibintu n’impano mfite binyemerera gutandukana n’abandi, kuko nshyira imbere indangagaciro n’iterambere ry’ubuzima bwanjye aho kwita gusa ku miterere y’inyuma.”
“Ku bwanjye, ubwiza butuma umuntu yiyumva neza, akigirira n’icyizere, ari nayo mpamvu usanga ibikorwa byose bijyanye n’ubwiza abantu bose babyitaho by’umwihariko abagore, ariko ni ingenzi kumenya ko ubwiza bwa nyabwo butangirira mu bunyangamugayo, umuco no kwigirira icyizere.”
Uyu mukobwa kuri ubu ahatanye muri “Diva Beauty Award” ihemba abakora iby’ubwiza mu Rwanda.
Ahatanye na Shaddy Boo, Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Umukundwa Cadette, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva.
Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku buryo bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.
Uzatsinda azahabwa igihembo kingana n’umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.