Rurageretse hagati ya Hakizimana Jean d’Amour n’akarere ka Rutsiro, nyuma yo gusigwa mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda, aho akomeje gutabaza umuhisi n’umugenzi asaba kuba yarenganurwa akazahabwa umuhanda nk’uko wahise ugera iwe, cyangwa agahabwa ingurane ikwiriye agakurwa kuri iyi manga y’umusozi kuko abana be batakibona uko batarabuka ngo batawuhubukaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ntibwemeranya n’ibyo kuba umuturage yarasizwe mu manegeka, ahubwo buvuga ko uyu muturage abeshya.
Hakizimana, Umuturage wo mu murenge wa Musasa, akagari ka Nyarubuye yasizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda uzanyura mu mirenge 5 ikora ku Kiyaga cya Kivu, avuga ko gusigwa mu manegeka byamuteje igihombo kuko ameze nk’usigaye yirirwa acunga abana ngo badahubuka ku mukingo basohotse igipangu, kandi ariwe wari usanzwe atunze umuryango.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko atari umuturage wo kudashyigikira ibikorwa by’amajyambere, ariko ko iyo bikozwe nabi bibangamira ituze ry’umuturage.
Ati: “Ibikorwa remezo turabyishimira ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikeneye kunozwa, ntihagire uwo riteza ibihombo cyangwa ribe ryamuteza ibyago, rero Ubuyobozi bukeneye kundenganura kuko nasizwe naganitswe ku manga y’umusozi.”
Akomeza avuga ko na raporo ya komite nkemuramaka yo kuri uyu muhanda igizwe n’abaturage ibivuga neza ko yashyizwe mu manegeka, nk’uko ibigaragaza BWIZA iyifitiye Kopi, ivuga ko kuva ku muhanda kugera kwa Hakizimana harimo Cm 20, bakaba basanga ntacyo babikoraho, aho babihariye Ubuyobozi bwisumbuye.
Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga rumwe na Hakizimana ndetse n’ibivugwa na Komite nkemuramaka ntibwemeranya nabyo.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro na BWIZA ntiyemeranya n’ibivugwa na Hakizimana.
Ati: “Iki kibazo twaragikurikiranye turi kumwe n’abafite aho bahuriye n’iyubakwa ry’umuhanda, twasanze ibivugwa na Raporo ya komite nkemuramaka atari ukuri tunabasaba kujya bavugisha ukuri, ubirebesheje amasoko bigaragaza ko umuturage yasizwe mu manegeka ariko umuhanda uracyakorwa kandi ibipimo byafashwe bigaragaza ko atazasigara mu manegeka, nuko atemeranya n’imyanzuro y’ubuyobozi.”
Akomeza avuga ko azubakirwa urukuta rw’amabuye hagatsindagirwamo amabuye kandi hagati y’inzu ye n’umuhanda hazaba harimo metero 3,5, tumukorere n’umuhanda usohoka iwe mu rugo none ibyo byose yarabyanze.
Uwizeyimana ahamya ko umuturage yareka ikorwa ry’umuhanda rigakomeza agategereza ko urangira akazabona kureba ko atazasigwa mu manegeka.
Kuri uyu muhanda havugwamo ibibazo byinshi by’ingurane nk’uko bamwe babivuga, aho usanga umuturage udasatiriye umuhanda wabariwe akanishyurwa hagasigara uwegereye aho uzanyura, bamwe batunga agatoki ruswa.
Ibibazo by’ingurane kuri uyu muhanda byagarutsweho kuva mu kwishyura batangira, mbere y’uko inama njyanama y’aka karere iseswa na Perezida wa Repubulika ku wa 28 Kamena 2023, aho yari yaratangiye gukora iperereza no gukurikirana abari barabigizemo uruhare bose bakidegembya.