Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta baherutse guta muri yombi, bamupimye bagasanga yarakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ibi byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB, ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 ubwo yari yitabiriye ikiganiro ‘Waramutse Rwanda’.
Muri iki kiganiro, umuvugizi wa RIB yavuze ko nyuma yo kubona ibyo Fatakumavuta yatangazaga habayeho gukeka ko yaba abivuga atari muzima, nyuma yo kumupima bakamusangamo ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ati “Twaje kumupimisha ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yagaragaje ko iki cyaha cyahise cyiyongera ku bindi yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zatuma abantu bashyamirana, kubuza amahwemo abantu hakoreshejwe mudasobwa no gutukana mu ruhame.
Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko Fatakumavuta yafashwe nyuma y’igihe bamwigisha, bamugira inama ariko we akinangira.
Ati “Afashwe nyuma y’igihe kirekire yarihanangirijwe, yaragiriwe inama, yarigishijwe ariko ahitamo kwinangira. Ikigomba gukurikizwa rero nta kindi uretse kuba amategeko agomba gukurikizwa.”
Dr. Murangira B. Thierry yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga yaba abo mu myidagaduro n’imikino, ko ntawe ukwiye kuzikoresha akora ibyaha, yibutsa ko RIB itazigera yihanganira abazikoreraho ibyaha.
Ati “Kuba mu myidagaduro ntabwo bivuze kutubahiriza amategeko, ntabwo ari ikirwa kigenga nabo bagomba gukurikiza amategeko. Ntabwo abo mu myidagaduro bafite ubudahangarwa butuma batakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.”
Yibukije ariko kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakungukira mu mbaraga Leta ishora mu ikoranabuhanga, aho kurikoresha mu bikorwa bishobora kubashora mu byaha bituma bagongana n’amategeko.
Ati “Turabona abantu batera imbere bakizwa n’imbuga nkoranyambaga, kuko abandi bahitamo kuzikoresha nabi bishora mu byaha? Abo rero amategeko arabareba.”