Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bugomba, Umurenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, barashinja Umukozi w’Akagari ushinzwe Iterambere (SEDO) Benegusenga Gilbert, kunyereza amafaranga ya Mituweli bamuhaye ngo ayabashyirire muri sisitemu.
Aba baturage ngo batunguwe n’uko bajya kwivuza bagasanga batarishyuye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kandi umusanzu wabo barawuhaye uyu muyobozi.
Ikibashengura kurushaho ni uko muri iyi minsi bamuburiye irengero, bakaba bibaza uko bizagenda bikabayobera.
Bamwe muribo bavuga ko bamuhaye amafaranga ya Mituweli guhera muri Kamena 2024, none uyu munsi bararwara bagera kwa muganga bagasabwa kwiyishyurira serivisi z’ubuvuzi 100%.
Twenemigisha Byarugaba James, umwe muri abo baturage bahuye n’icyo kibazo ati “Mperuka ntanga amafaranga ibihumbi 18 by’ubwisunganemu kwivuza nyaha SEDO Benegusenga, kuko ni we muntu twabonaga ukwiye kwizerwa nk’Umuyobozi wacu. njye ntabwo iby’ikoranabuhanga mbizi namuhaye amafaranga n’amazina y’abagize umuryango wanjye nk’uko bisanzwe. Ariko natangajwe n’uko umwana wanjye wiga mu mashuri yisumbuye yampamagaye ambwira ko atabasha kwivuza ngo nta Mituweli.”
Mu kugerageza guhamagara SEDO ngo amare impungenge abaturage bo muri ako Kagari yafatiye amafaranga, Imvaho Nshya yagerageje kenshi nomero ye ya telefoni ariko ntiri ku murongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga Ndizihiwe Cyriaque, avuga ko kuba SEDO ataboneka ku murongo wa telefoni ari ukubera ko arwaye.
Gusa yemeza ko na bo bamutegereje ngo akire, aze asobanure impamvu abaturage bamuhaye amafaranga batibona mu bishyuye ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu mu Kagari ka Bugomba imibare igaragaza ko abagera kuri 15 ari bo bamaze gutanga amakuru kwa Gitifu Ndizihiwe bavuga ko baririwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.