APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0, Marine FC itsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2, mu mikino y’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona yabaye ku Cyumweru, tariki 20 Ukwakira 2024.
Umukino wa APR FC na Gasogi, wasubukuriwe ku munota wa 15, wari wasubikiweho kubera imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu. Ibi byatumaga nta mpinduka amakipe yombi yagombaga gukora yewe n’abasifuzi ni uko.
Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana ariko APR FC yahushaga uburyo bw’ibitego bwinshi.
Ku munota wa 30, Tuyisenge Arsène yazamukanye umupira yihuta awuha Niyomugabo Claude wawuhinduye imbere y’izamu, Richmond Lamptey ateye ishoti, umupira ujya hanze gato y’izamu.
APR FC yakomeje gusatira bikomeye, ku munota wa 42, Lamine Bah yateye ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cy’Ikipe y’Ingabo.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0.
Ikipe y’Ingabo yakomerejeho mu gice cya kabiri ari nako ishaka igitego cya kabiri.
Ku munota wa 60, Gasogi United yakoze impinduka, Theodore Malipangou na Kabanda Serge, binjira mu kibuga, ikipe itangira gusatira.
Mu minota 70, umukino watuje ariko Gasogi yagaragaza imbaraga nyinshi nubwo itetarega mu izamu rya Pavel Ndzila.
Ku munota wa 80, Tuyisenge Arsène yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Victor Mbaoma akina n’umutwe, umupira uca hanze gato y’izamu.
Gasogi United yakomeje kwiharira umupira ariko Ikipe y’Ingabo ikugarira neza cyane. Umukino warangiye APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona, nyuma yo kunganya na Etincelles FC.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, mu gihe Marines FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-2.
Ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024, umukino uzasoza iy’umunsi wa gatandatu, AS Kigali izakira Vision FC.
Kuri uyu munsi kandi nibwo Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero wo kwitegura ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho u Rwanda ruzakina na Djibouti tariki 27 na 31 Ukwakira 2024, mu mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.