Abatuye mu gace kazwi nko ‘Mu Isi ya 9’ mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko urugomo ruhagaragara rumaze gufata intera, ruterwa n’ibindi bikorwa bibi bihaba, nk’ubusinzi n’uburaya, na byo biri ku rwego rw’umwihariko.
Aka gace gaherereye mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, hafi ya Gare ya Nyabugogo ndetse n’amasoko abiri azwi muri Kigali, iryo ku Nkundamahoro n’irya Kimisagara.
Abanyamakuru ba RADIOTV10 (umwe w’igitsinagabo ufata amashusho n’uw’igitsinagore wegeranya ibyo gutanga) bageze muri aka gace mu masaha y’agasusuruko ahagana saa tanu, ntibyabagoye guhita babona ibivugwa muri aka gace ko mu Isi ya 9, kuko uw’igitsinagabo yasanganiwe n’abakobwa bivugwa ko baicuruza.
Umwe muri bo ntiyatinye guhita amwegera amubaza niba ashaka ko yamuha serivisi, ndetse agatangira kwirata ibigwi ko uyu mwuga awufitemo uburambe. Ati “Njyewe abagabo batatu bose ndabipevera [ashaka kuvuga ko bose ashobora kuryamana na bo].”
Ni mu gihe kandi n’abaza gushaka aba bakobwa bicuruza na we yari hafi aho, na we agatangira guhamiriza abanyamakuru ko adaterwa ipfunwe no kuba yakwishora muri izi ngeso mbi.
Yagize ati “Njyewe ngura indaya nibura eshanu mu cyumweru. Sinabirara kuko n’agakingirizo ndakagendana [ahita agakura mu mufuka akereka umunymakuru].”
Abahatuye barumiwe
Abatuye muri iyi santere, babwiye RADIOTV10 ko ingeso mbi n’urugomo bihagaragara bimaze gufata indi ntera, bakavuga ko byose bitizwa umurindi n’ubusinzi bukabije.
Umwe utifuje ko umworondoro we utangazwa, yagize ati “Mu masaha ya nijoro guca hano biba bigoye. Iyo bamaze gusinda bararwana bapfa abagabo hanyuma natwe tukabigenderamo.”
Undi muturage avuga ko kandi muri aka gace hari abakoresha ibiyobyabwenge, ku buryo na byo biri mu biteza ibi bibazo, bagasaba ko inzego z’umutekano zahatunga itoroshi.
Ati “Bateza umutekano mucye bakarwana, indaya abanywa urumogi, abafite ibyuma,…byose byibereye hano ku isi ya 9.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cyo muri iyi Santere kizwi ndetse ko ku bufatanye n’izindi nzego bagihagurukiye bikaba bimaze gutanga umusaruro.
Ati “Twagiye tubona ibibazo nk’ibyo byagiye bihaba by’ibyaha nk’ibyo wavugaga by’ubusinzi n’uburaya, tuhashyira imbaraga.”
Yaboneyeho guhumuriza abaturage bo muri aka gace, ko ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, ibi bibazo bigomba kuhacika burundu.
Ati “Nibahumure nta kibazo gihari, umutekano urahari tuhakora paturuyi dufatanyije n’izindi nzego, amarondo y’umwuga arakora. Ubu yaba polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze zirakora neza kandi ikibazo ubona ko kirimo gukemuka neza.”
Polisi ivuga ko mu rwego rwo guca urugomo muri aka gace, yashyizeho gahunda yo gukora umukwabu no gukorana n’inzego zitandukanye nk’inzego z’ibanze, irondo ba nyiri inzu zikodeshwa ndetse n’abafite utubari.