Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye biga mu ishami ry’Icyongereza n’indimi Nyafurika, bavuga ko babangamiwe no kutabona amafaranga abagenewe yo kubafasha mu mibereho azwi nka buruse kuko birimo kugira ingaruka ku myigire yabo.
Byiringiro Jaques umwe mu banyeshuri batarabona amafaranga abagenewe yo kubafasha mu mibereho azwi nka buruse, we n’abandi banyeshuri bigana mu mwaka wa mbere bavuga ko amafaranga y’amezi 2 ashize batigeze bayabona ku mpamvu bo bavuga ko batarasobanukirwa.
Aba banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barasaba ko bafashwa kubona iyo buruse kimwe nk’abandi kuko birimo kubangamira imyigire yabo kubera amikoro make.
Nyirahabimana Theresie ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri avuga ko iki kibazo cyaturutse ku mpinduka zabaye muri Kaminuza, amashami amwe n’amwe agihundura impine bigatuma bataboneka mu ikoranabuhanga gusa akizeza aba banyeshuri ko iki kibazo barimo kugikurikirana.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko muri rusange abanyeshuri bafite iki kibazo cyo kutabona buruse ari 93 bakaba biga mu ishami ry’icyongereza n’indimi Nyafurika.