Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Umunyamakuru Murungi Sabin yaciye inyuma umugore we ndetse aza kuvunika ubwo yageragezaga guhunga ngo adafatirwa muri iki gikorwa.
Iby’iyi mvune benshi babihuje n’itangazo na we ubwe yisohoreye agaragaza ko arwaye ku buryo n’iby’akazi yabaye abihagaritse akazagasubukura mu gihe azaba yongeye gutora agatege. Ni amakuru bigoye kwemeza ukuri kwayo, cyane ko ba nyirubwite ntacyo batangaje, ndetse n’amashusho yagiye hanze akaba nta na hamwe agaragaza Murungi Sabin aca inyuma umugore we.
Nubwo muri ayo mashusho nta hantu na hamwe hagaragara uyu munyamakuru ngo bibe byakemezwa ko ari we ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kumurimiraho ibisinde bamushinja ubuhehesi ndetse benshi bakanagaragara bivugira ko bari bahibereye ubwo bamutabaraga amaze kuvunika nyuma yo gusimbuka igipangu nkuko bivugwa.
Hashize igihe kitari gito uyu munyamakuru atagaragara mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze yari asanzwe akoresha buri munsi.
Ku kinyamakuru cye gikorera kuri Youtube kizwi nka Isimbi TV, uyu munyamakuru ntabwo akigaragara mu biganiro bishyirwaho dore ko mu minsi ishize yakoragaho na Tidjara Kabendera nubwo nawe atakihakora bituma benshi bibaza ibyabaye kuri Sabin bikabayobera.
Yaba kuri Instagram ndetse na Isimbi.rw, byose hashize igihe nta nkuru igiyeho bikomeza gutuma benshi bibaza impamvu ibyihishe inyuma ariko bikayoberana. Byoseonline kandi yagerageje kubaza zimwe mu nshuti ze za hafi amakuru ye ariko nabo bavuga yuko nta makuru ye ya vuba bazi.
Abavuzi bakora mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe batangaza ko Murungi Sabin ashobora kuba yarahuye n’ihungabana nyuma yo kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kandi benshi ntawe uri kumucira akari urutega bityo bigatuma ashobora kuba agorwa no kongera kugaragara atinya ko bakongera bakamwibasira.