Icyaha cyabaye kuri uyu wa Gatatu ushize nijoro, mu gace ka Gatongati. Ni muri Zone ya Rugari, muri Komini n’Intara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi). Abaturage bahise bafata umupolisikazi warashe umuntu baramukubita bikomeye imbunda ye iribwa.
Uyu mupolisikazi ukorera mu Mujyi wa Muyinga. Azwi cyane ku izina rya “Mama wa Reta”. Uwishwe ni umugabo ukomoka mu gace ka Gatongati witwa Zambolin, uri mu myaka 40, nk’uko abaturage babitangarije SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru.
Ati: “Igihe byabaga, Zambolin yari afite amajerekani abiri ya lisansi ku igare rye. Abapolisi babiri bamutegetse guhagarara ariko yanga kubyubahiriza. Umupolisikazi yahise amurasa atararenga umutaru apfira aho. ”
Abagabo bari aho bahise batera uyu mukozi wa PNB (Polisi y’u Burundi). Amafoto ye yabonywe na SOS Médias Burundi amwerekana ameze nabi cyane.
Yakomeretse bikabije mu maso ndetse abo bantu banamwambuye imbunda.
Abatangabuhamya bari aho bavuga ko umupolisi yari agiye kwicwa, iyo hataba bagenzi be batabaye nyuma y’uko mugenzi we bari bari kumwe icyo gihe yahunze akajya gusaba ubufasha.
Mu majwi yafashwe agakwirakwizwa mu butumwa bwa WhatsApp, umupolisi yahamagariye bagenzi be kwica abaturage “bashaka kuturimbura”. Abaturage bavuga ko ubwo bahageraga, itsinda rya polisi ryarashe amasasu menshi mu kirere.
Muri icyo gikorwa, abagabo benshi baho ntibaraye mu ngo. Bivugwa ko bahunze batinya kwihorera kw’abapolisi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, abahagarariye ubuyobozi bw’intara, abapolisi n’ubutasi berekeje i Gatongati. Batangaje ko hatangiye iperereza.