Aba bataka inzara ni abaturage bageze muza bukuru batuye mu Karere ka Gtsibo umurenge wa Remera akagari ka Kigabiro Umudugudu wa Runyinya.
Bavugako uku kwicwa ninzara bituruka kukuba imbaraga zo gukora ziba zarashize batagishoboye kwirwanaho ngo bace inshuro kandi badafite n’abo mu miryango yabo biteguye kubagoboka ngo kuko nabo baba barashinze izabo ngo baba bakeneye gushakira ibyo kuzitunga.
Bamwe mubaganiriye na TV 1 dukesha iyi nkuru bavugako ubuzima bwabo buri mumanegeka ngo kuko akenshi baburara ndetse bakabwirirwa iyo batabonye aho bakura udufaranga two gushaka icyo gushyira imbere y’umwambaro.
Umwe mubageze muzabukuru ufite imyaka 93 agira ati”Mfite umukobwa umpingira kuko ngewe ntambaraga zo guhinga nyifite ubwo iyo yigendeye ndasonza ndaburara”
Aba bageze muzabukuru bavugako n’inkunga y’ingoboka igenerwa abageze mu zabukuru itabageraho ko kuko babwirwa ko bafite abana bishoboye ngo kandi bo abo bana ntacyo babafasha kuko baba baramaze gukura bakigira gutura mu mijyi.
SEKANYANGE Jean Leonard umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu avugako atari wese ugeze mu zabukuru kuko ufashwa ni udafite kirengera .