Umusaza witabye Imana ku myaka 78, byagaragaye ko yari afite ibitsina bitatu, bigakekwa ko na we atari azi ko imyanya ndangagitsina ye iteye uko kuko bitagaragara inyuma.
Kugira ibitsinagabo birenze kimwe ku muntu umwe ntibikunze kubaho ndetse bishobora kugaragara ku muntu umwe muri miliyoni esheshatu, ndetse uburyo bibaho ntibube ubusanzwe, kuko aho kugaragara inyuma, ibyo bitsina byose biba bibumbiye muri kimwe.
Abahanga mu buvuzi bagaragaje ko kuva mu 1606 kugeza ubu ubushakashatsi 168 ari bwo bumaze kugaragaramo abantu bafite ibitsina gabo birenze kimwe, ndetse umubare munini ari abafite bibiri.
Popular Science yanditse ko uyu musaza w’imyaka 78 utatangajwe amazina ari we muntu mukuru wa mbere ugaragayeho kugira ibitsinagabo bitatu kuko uwaherukaga yari akana gato byagaragayeho mu myaka ine ishize.
Abashakashatsi bagaragaza ko buri muntu ugaragayeho ibi bitsina bishobora kuba biteye ukwabyo ariko usanga mu gitsina kigaragara inyuma harimo ikindi na cyo gifite ibice byacyo byuzuye ariko kuri uyu musaza ho umuyoboro usohora inkari wari umwe ku bice bibiri icya gatatu kikabera ho ku buryo ntaho gihurira n’ibindi.
Bagaragaza ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’ukwihinduranya k’uturemangingo ariko igitangaje kikaba uko umuyoboro usohora inkari wabanje kwiremera mu gitsina cya kabiri nyuma ugakomerereza mu cyaje kuba icya mbere kinagaragara inyuma kuko utari kubona aho ukurira.
Abaganga bahamya ko kuba byarabereye imbere mu mubiri uyu mugabo ashobora kuba yarpfuye atazi uko umubiri we wari uteye ndetse ko bishobora kuba byaramuteraga uburwayi burimo no kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.