Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje amabwiriza mashya avuguruye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira hirya no hino mu Rwanda.
Muri aya mabwiriza Leta isaba buri MuturaRwanda kwikingiza byuzuye ko bigabanya kuzahazwa n’icyi cyorezo igihe cyagufashe.
Muri aya mabwiriza indendo zose zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Amashuri yo azafungurwa hakurikijwe ingengabihe isanzwe, Inzego za Leta zirasabwa gukoresha abakozi bagera kuri 15 ku ijana by’abakozi basanzwe bakoresha.
Abikorera nabo kandi barasabwa gukoresha abakozi bikingije byuzuye icyorezo cya Covid-19.
SOMA AMABWIRIZA KU BURYO BURAMBUYE