Bisa n’aho ari ikibazo buri wese yakwibaza! Cyane cyane ku mugabo ukora umuziki afite umugore n’abana, agataha avuga ko avuye mu kazi kandi kagenze neza. Kandi koko ibyo bikorwa bye birigaragaza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Umuziki ni umwe mu myuga umuntu akora, bikamusaba kwigaragaza mu masura abiri. Isura y’umuntu usanzwe ndetse n’umuntu ushakishiriza muri uyu muziki.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakora umuziki bubatse n’urugo. Mu bihe bitandukanye ashyira hanze amafoto n’amashusho agaragaza umuryango we.
Ariko ni gacye ushobora kuba warabonye amafoto y’umugore we. Wasanga muri telefoni yawe ukibitse amafoto amugaragaza ubwo yamuhaga impano y’imodoka, ku wa 3 Gashyantare 2023. Cyangwa se ukibitse amafoto y’igihe yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Inyandiko zivuga kuri aba bombi, zigaragaza ko ‘Katerina’ yabaye umufana wa Bruce Melodie na mbere y’uko biyemeza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Ku buryo buri gikorwa cyose yerekejeho amaboko acyumva kurusha undi wese, ari nayo mpamvu byinshi mu bivugwa ku mugabo we bitajya bimuhungabanya.
Ariko kandi, mu mashusho y’indirimbo ashyira hanze mu bihe bitandukanye agaragara akorakora abakobwa ku buryo hari abibaza uko umugore we abifata. Si, mu ndirimbo gusa kuko hari n’ibikorwa birimo nk’ibitaramo agaragaramo abyinisha inkumi zitandukanye.
Ni ugufata uruhande ukamenya mugenzi wawe!
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Bruce Melodie yumvikanishije ko umugore we ataragera ahantu afatira amashusho y’indirimbo ‘ari nayo mpamvu nyine bigaragara kuriya’.
Yavuze ariko ko abantu bakwiye kumenya ko iyo agiye gukora amashusho y’indirimbo, haba hateraniye abantu benshi, kandi ibintu biba byateguwe ku buryo ntacyo kwibeshyamo kibamo.
Bruce Melodie yavuze ko yakundanye n’umugore we mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko barushinga nk’umugabo n’umugore, bityo aramuzi neza ku buryo atakangwa no kumubona akorakora abakobwa mu ndirimbo kuko ari akazi.
Ati “Ni ukuvuga ngo guhera mu 2009 twarakundanaga. Rero nagiye kuba umuhazi abireba, buri ntambwe yose yarayibonye. Hari ibyo mwebwe mutabona nk’intsinzi we abona ukundi. Igice cyose cy’ubuzima tukimaze tubana […]”
Yavuze ko atakoroherwa no gusobanurira buri wese imibereho y’umuryango we, kuko umugore ‘wanjye aranzi neza, kandi kuba umunyakuri ku muntu ni amahitamo ntabwo ari ibintu umuntu (yiga).”
Bruce Melodie avuga ko “Sinibaza y’uko nawe abura abamutereta (umugore we) cyangwa se abamwirukankaho.” Ashimangira ko “umuntu wese afata uruhande rwe agahitamo kunogera uwo babanye.”
Yavuze ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo akorakora abakobwa ari akazi, bityo umugore we arabyumva cyane kurusha undi uwo ari we wese.
Kandi mu bihe bitandukanye bagiye bajyana gukora zimwe mu ndirimbo, yaba muri studio ndetse no kuzifatira amashusho.