Niyonshuti Gaston wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umukobwa yateye inda ndetse n’umwana babyarnye abakase amajosi yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rw’isumbuye rwa Rubavu igifungo cya burundu.
Uru rubanza rwasomwe ku wa 31Ukuboza 2021 aho urukiko rwahamije Niyonshuti Gaston icyaha cyo kwica ku bushake bityo rumukatira igifungo cya burundu ari muri gereza.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu buregamo uyu Niyonshuti Gaston wakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.
Ubushinjacyaha burega uyu mugabo kuba mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021 yarishe umukobwa yari yarateye inda n’umwana bari barabyaranye abakase amajosi akoresheje icyuma.
Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa witwa Kuradusenge Joseline yari yarateye inda bakabyarana umwana w’umukobwa, akabona ko atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko atanashaka ko umugore we babana barashyingiranywe byemewe n’amategeko amenya ko yabyaranye n’undi mugore.
Niyonshuti akoresheje uburiganya yashutse Kuradusenge Joseline ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye, ni bwo yashatse inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo.
Tariki 19 Ugushyingo 2021 nibwo yamwishe hamwe n’umwana babyaranye abakase ijosi, abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.