Umugabo wari warafunzwe nyuma y’uko umukobwa we ashushanyije ishusho irwanya intambara – mu nkuru yavuzwe henshi ku isi yarekuwe. Ishusho iriho amagambo “Hoya ku ntambara” na “Ikuzo kuri Ukraine”, yashushanyijwe na Masha umukobwa wa Alexei Moskalev wahise aregwa kuri polisi.
Nyuma uyu mugabo yaje gushinjwa kunegura igisirikare cy’Uburusiya ku mbuga nkoranyambaga, muri Werurwe(3) 2023 yakatiwe gufungwa imyaka ibiri ahamijwe gutesha agaciro igisirikare.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri amugaragaza asohoka muri gereza, ahobera umukobwa we, mu gihe yari acyambaye imyenda ya gereza.
Kurekurwa kwe kwemejwe n’umunyamategeko we Vladimiri Biliyenko, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’uburenganzira bwa muntu mu Burusiya.
Alexei Moskalev yavuze uko byari byifashe ubwo yamaraga amezi abiri afungiye muri kasho.
Ati: “Cyari icyumba cy’iyicarubozo. Mbere ya byose, kasho yari ifite metero ebyiri kuri imwe, ibyo murumva ibyo ari byo? Bwa mbere nari nicayemo njyenyine, nyuma bazana umuntu wa kabiri. Twembi twari twicaye mu kumba ka metero ebyiri kuri imwe.
“Hasi hari haraboze, imbeba ziri hose, ziva mu miferege y’imyanda, n’ahantu hose. Imbeba nini cyane.”
Urwego rw’amagereza mu Burusiya ntacyo ruravuga kuri ibi, kandi ntirwasubije ku busabe bwo kugira icyo rubitangajeho, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Ibibazo kuri uyu muryango byatangiye mu 2022 ubwo Masha, wari ufite imyaka 12, mu kwezi kwa Mata(4) yashushanyaga ibendera rya Ukraine akandikamo ngo “Ikuzo kuri Ukraine”, ibisasu bya rokete n’ibendera ry’Uburusiya hejuru yaryo akandikaho ngo “Hoya ku ntambara!”
Alexei Moskalev avuga ko ishuri ryahise rirega umwana we kuri polisi kubera icyo gishushanyo. Nyuma y’ibyo, Alexei yaciwe amande kubera ibyo yavuze ku mbuga nkoranyambaga birwanya intambara.
Ariko nyuma mu Ukuboza(12) uwo mwaka nyuma yo gusaka mu rugo rwe yarezwe mu nkiko kuko ngo yari yarigeze gukora icyaha nk’icyo.
Abategetsi batandukanyije Masha na se bamushyira mu kigo kirera abana, nyuma bamuha umugore atazi wo kumurera.
Muri Werurwe(3) 2023 Moskalev yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.
Ntabwo yitabiriye gusomerwa kwe, nyuma y’uko yari yacitse gufungirwa imuhira yari arimo akerekeza mu gihugu gituranyi cya Belarus, nk’uko OVD-Info ibivuga.
Mu kwezi kwakurikiyeho yaje gufatirwayo asubizwa mu Burusiya, nk’uko OVD-Info ibivuga. Avugana na BBC umwaka ushize, Olga Podolskaya, umujyanama mu mujyi waho, yavuze ko “yatangaye”.
Ati: “Gukatirwa gufungirwa muri gereza kubera kuvuga ibyo utekereza ni ikintu kibi cyane. Imyaka ibiri y’igifungo ni ikintu giteye ubwoba”.
Raporo ya ONU ivuga ko kuva muri Gashyantare(2) 2022 Uburusiya bwatera Ukraine uburenganzira n’ubwisanzure muri icyo gihugu bwahungabanye bikomeye.
Iyo raporo ivuga urugomo rukorwa na polisi, ikandamizwa riri henshi ku itangazamakuru ryigenga no gucecekesha abanenga Kremlin bose hakoreshejwe amategeko mashya ahana.
Iyo raporo ivuga kuri Artyom Kamardin wakatiwe gufungwa imyaka irindwi kubera gusomera mu ruhame umuvugo urwanya intambara – igikorwa abategetsi bavuze ko “gihamagarira urwango”.
Iyo raporo ishinja leta gushaka gukwirakwiza propaganda yayo ku ntambara muri Ukraine mu bana biciye mu masomo mashya ategetswe yiswe “ibiganiro by’igenzi”.
Ivuga ko “abana banze kwitabira ibyo biganiro n’ababyeyi babo bashyirwaho igitutu no kwibasirwa”.