Akarere ka Karongi karavugwaho kwambura urubyiruko rw’abakorerabushake amafaranga bagenerwaga yo kugura amazi, mu gihe barimo bahangana n’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’uko mu Rwanda hadutse ibyorezo harimo icya Marburg na MonkeyPox, kuri ubu ingamba zo kubyirinda zatangiye kubahirizwa aho abantu bari kujya mu ahahurira abantu benshi basabwa gukaraba, ibi byose bikagirwamo uruhare n’uru rubyiruko ruvuga ko rutahawe amazi rwemerewe mu myaka ibiri ishize.
Mu karere ka Karongi, urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, uretse guhanagana n’iki cyorezo cyari cyugarije isi bakoze byinshi mu bikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage.
Abaganiriye na BWIZA dukesha iyi nkuru batifuje ko imyirondoro yabo igaragara bavuga ko kuva muri 2022, Ubuyobozi bw’akarere buzi iki kibazo ariko bwakirengeje ingohe, ibyo bafata nk’ubwambuzi bakorewe.
Iyo uganiriye n’uru rubyiruko, bamwe muri bo bakubwira ko mu bikorwa bakoraga hari byinshi babaga bigomwe nabo ngo batange umusanzu wabo ku gihugu, ariko ko bababajwe no kuba ibyo basezeranyijwe bitarakozwe, mu gihe bagenzi babo bo mu tundi turere ari amasezerano yasohoye.
Uru rubyiruko si ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bagaragayemo gusa, kuko bakoze ubukangurambaga mu ngo, muri gahunda y’isuku n’isukura harwanywa indwara ziterwa n’umwanda, bakora ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kugarura abana ku ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuhoza Pascasie, yahamirije BWIZA ko iki kibazo yakiburiye amakuru, kuko ari kimwe mu bibazo byabayeho ataratorwa, ngo yinjire muri Komite nyobozi.
Mukase Valentine, Umuyobozi w’akarere twagerageje kumuvugisha terefone ye igahita isimbuka ikavaho.
Ni mu gihe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe Ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, yarwibukije ko byinshi mubyo bakora bituma Leta igira amafaranga ibika ikayokoresha ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Uretse uru rubyiruko kandi, hari bagenzi babo bari baragiye mu nzego z’ibanze none umwaka urenze bishyuza amafaranga y’ingendo bakoze bakiri mu nshingano.
Amwe mu mabaruwa imirenge yandikiye akarere muri 2022, yishyuriza uru rubyiruko dufitiye kopi agaragaza ko ntacyabikozweho.