Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kera kabaye ugiye guha Ingabo z’u Rwanda miliyoni 20 z’amadorali, nyuma y’igihe ibihugu biwugize bitajya imbizi kuri aya mafaranga.
Ku wa 2 Ukwakira ni bwo ibihugu bigize EU byemeranyije ko RDF igomba guhabwa ariya mafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo zayo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique.
Ni nyuma y’amezi menshi bitemeranwa ku byo kuyaha ingabo z’u Rwanda bijyanye no kuba hari ibihugu byatekerezaga ko u Rwanda rushobora kuyakoresha mu bikorwa bya gisirikare ingabo zarwo zishinjwa kubamo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu bihugu byari byitambitse gahunda yo guha u Rwanda ariya mafaranga harimo u Bubiligi busanzwe bumaze igihe budacana uwaka n’u Rwanda nyuma yo kwanga Vincent Karenga rwari rwaratanze nka Ambasaderi warwo i Brussels.
Birimo kandi Suède, u Buholandi ndetse n’u Budage.
Africa Intelligence ivuga ko kera kabaye u Bubiligi bwemeye ko u Rwanda ruhabwa ariya mafaranga, gusa bushyiraho amabwiriza y’uko RDF igomba kuyakoresha mu bikorwa ingabo zayo zirimo muri Mozambique.
U Bubiligi kandi ngo n’ubwo bwemeye ko RDF ihabwa ariya mafaranga ngo bunafite uburenganzira bwo kwisubira, hagendewe ku mahitamo ya Minisitiri wabwo mushya w’Ububanyi n’Amahanga kugeza ubu utaramenyekana.
Miliyoni 20 z’amadorali EU yemeye guha u Rwanda yiyongera ku yandi nka yo yaruhaye mu mwaka ushize wa 2023.
Icyakora RDF ishobora kugeza ku wa 17 Ugushyingo itarahabwa aya mafaranga, kuko kuyatanga bigomba kubanza kwemezwa na Komisiyo y’intumwa zihoraho za EU ndetse n’inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uriya muryango.