Mu Murenge wa Kimonyi, mu Kagari ka Buramira, Umudugudu wa Kabaya hasanzwe umurambo, bikekwa ko yaba yishwe n’indaya.
Uwo murambo wa Sebuyuki uri mu kigero cy’imyaka 22 wakoraga umwuga wo kumena amabuye; wasanzwe mu rugo rw’umugore witwa Petronille Nyirabagenzi bivugwa ko aba bombi biriwe basangira ejo hashize ku wa 13 Ukwakira bukeye rero ni bwo basanze umurambo wa Sebuyuki ku muryango w’uyu mugore
Bizimana Jean Bosco yagize ati: “Ejo aba bantu bombi biriwe basangira ariko dutangajwe no kubona umurambo wa Sebuyuki ku rugo rw’uyu mugore, ibi bintu byatubabaje.”
Bizimana akomeza avuga ko uwo mugore atari ubwa mbere ashatse kwica umuntu ngo kuko yigeze gusuka amazi ashyushye ku mugabo bari barashakanye mbere.
Yagize ati: “Uyu mugore ubundi aribana kuko umugabo bashakanye mbere batandukanye amaze kumusukaho amazi, ubundi agerageza kumutera icyuma bamufunga imyaka 3, ni yo mpamvu twemeza ko uyu mugore ari we wamwishe.”
Mutuyimana Alice we avuga ko uyu mugore asanzwe acyura abagabo benshi mu nzu ye.
Yagize ati: “Uyu mugore asanzwe azana abagabo benshi muri iyi nzu ye ndetse ndakeka ko yaba yishwe n’undi mugabo yasanzemo bagafatanya kumwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius nawe yemeza amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo ko bamusanze imbere y’urugo rwa Nyirabagenzi ariko ko hagikorwa iperereza ngo bamenye abamwishe n’icyamwishe.
Yagize ati: “Ni byo koko twasanze umurambo wa Sebuyuki ku rugo rw’umugore Nyirabagenzi, amakuru dufite ni uko ejo yavuye guhembwa akajya mu kabari nk’abandi bose ajya kunywa, twashatse kumenya niba hari ab’ejo bagiranye ikibazo ntabo twabonye, ubu inzego bireba harimo RIB ndetse natwe nk’Umurenge turakomeza gushakisha amakuru”.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, akomeza asaba abaturage kwirinda ibyaha byatuma ubuzima bw’abaturage bugwa mu kaga kandi bakirinda ubusinzi.
Ukekwa yafashwe, umurambo nawo ujyanywe gukorerwa isuzumwa ku bitaro bya Ruhengeri.