Mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Kanjongo,Akagari ka Kibogora,Umudugudu wa Mataba, haravugwa urupfu rw’umunyeshuri witwa Imanirahari Joseph w’imyaka 24, wigaga mu wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, warohamye mu Kivu arapfa ku wa 13 Ukwakira 2024.
Saa Cyenda z’igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 13 ni bwo uyu musore yatemberanye na mugenzi we banyura ku kiyaga cya Kivu, avuga ko ashaka kujya koga agiyemo ahita arohama arapfa.
Mugenzi we bari kumwe yabonye ko Imanirahari ari kurohama ariko abura icyo akora kuko nawe atazi koga, atanga amakuru.
Kanyogote Juvenal ,Gitifu w’Umurenge wa Kanjongo, yavuze ko uyu musore warohamye akomoka mu Karere ka Musanze.
Ati: “Kugeza ubu umurambo nturaboneka. Abantu barasabwa kwirinda kujya mu Kivu batazi koga kandi n’ubwo baba babizi basabwa kujyamo bambaye Jile yabugenewe”.
Ubuyobozi bwa Kibogora Polytechnic bwihanganishije umuryango wabuze uwabo, buvuga ko ubusanzwe iyo abanyeshuri bashya baje, bahurizwa hamwe n’ubuyobozi bakaganirizwa, bakabwirwa ibyemewe n’ibitemewe.
Mu bitemewe babwirwa ko harimo no kujya mu kiyaga cya Kivu utazi koga, utanambaye umwambaro wabugenewe.
Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic, Mukamusoni Daria yasabye abanyeshuri bahiga n’abazaza kwirinda kujya mu kiyaga cya Kivu koga batabizi cyangwa batambaye umwambaro wabugenewe.