Guverinoma y’u Burundi yasabye Umuryango w’Abibumbye kwemeza ko mu 1972 muri iki gihugu habereye Jenoside yakorewe Abahutu.
U Burundi bwabisabye biciye mu ntumwa yabwo mu muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga.
Uyu mu ijambo aheruka kugeza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi isanzwe yaremeje ko ubwicanyi bwakorewe Abahutu bo muri iki gihugu mu 1972 ari Jenoside, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe kumenya ukuri no kubanisha Abarundi (CVR).
Byari mbere yo gusaba Loni na yo kwemeza ko iriya Jenoside yabayeho.
Ati: “Ntabwo bikwiye ndetse ntibyumvikana kuba nyuma y’imyaka 52, Umuryango w’Abibumbye utaraha inyito ikwiye iki cyaha cyo ku rwego ndengakamere cyakorewe mu Burundi mu 1972.”
Yunzemo ko hazakomeza kubaho imbogamizi zo kurwanya ibyaha bya jenoside n’ibyibasira inyokomuntu, mu gihe umuryango mpuzamahanga udaha agaciro jenoside zirimo “iyakorewe Abahutu”, asaba ko hatabaho ukubogamira ku bihugu bimwe.
Mu Ukuboza 2021 yatangaje ko Jenoside yakorewe Abahutu yateguwe n’ubutegetsi bwa Michel Micombero, kandi ngo byagaragaraga ko igambiriye Abahutu.
Pierre Claver Ndayicariye uyobora iyi komisiyo yasobanuye ko iki cyemezo gishingira kuri raporo zidasanzwe zakozwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’igihugu n’ibimenyetso by’ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu gihugu hose muri uwo mwaka.
Amakuru avuga ko ubwicanyi bwo mu 1972 bwasize mu Burundi hishwe abantu bari hagati ya 100,000 na 300,000.
Icyemezo cya CVR icyakora ntikivugwaho rumwe mu Burundi kuko Abatutsi b’Abarundi na bo basaba ko iyi komisiyo yaha agaciro ubwicanyi bwakorewe abo bahuje ubwoko mu 1993, nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye wayoboraga iki gihugu.