Umushoferi wari utwaye Fuso iva mu Murenge wa Ngarama yerekeza mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo yagonze abantu batatu bo mu muryango umwe, abagonga abaturutse inyuma bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Ukwakira ubwo Fuso yavaga mu Murenge wa Ngarama yerekeza mu Murenge wa Kabarore yageze mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Nyabicwamba mu Mudugudu wa Gatungo ikagonga abantu batatu bo mu muryango umwe bari bari gutaha barimo umukecuru, umukobwa we n’umwuzukuru w’amezi atandatu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uwo mushoferi akigonga abo bantu yahise aburirwa irengereo aza kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, gusa ngo bamupimye basanga atari yanyoye inzoga.
Ati “Iyo mpanuka koko yabaye, yatewe n’uburangare bw’umushoferi yaturutse inyuma y’abantu batatu bose arabagonga. Umukecuru w’imyaka 53 yahise yitaba Imana naho umukobwa we w’imyaka 31 n’umwuzukuru we w’amezi atandatu bo bajyanywe kwa kwa muganga hafi aho bahita bitaba Imana nabo. Uwo mushoferi yabanje kubura aza kuboneka mu gitondo cy’uyu munsi.”
SP Twizeyimana yakomeje asaba abakoresha umuhanda kwirinda ibisindisha, gukoresha telefone batwaye, uburangare, umuvuduko n’ibindi bibi byose byatuma batubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uko bikwiriye. Yavuze ko iyo hagize urenga kuri kimwe muri ibi biteza impanuka zivamo n’urupfu.
Kuri ubu abishwe n’iyi mpanuka imibiri yabo yajyanywe kwa muganga kugira ngo ikorewe isuzuma mbere yo kuyishyingura mu cyubahiro.