Pasiteri Ng’ang’a James wo muri Kenya washinze itorero rya Neno Evangelism Centre, yagaye amaturo abakirisitu batanze avuga ko ari makeya cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’abantu baba bari mu rusengero, bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga baramunenga.
Yagize ati, “Ubu se ibi ni ibiki noneho?”
Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, Pasiteri w’itorero Neno Evangelism Centre James Ng’ang’a yamaganiye kure ayo maturo yatanzwe mu gihe cy’amateraniro, ayareba ayasuzuguye cyane, ndetse avuga ko adashimishijwe n’ukuntu batanze amaturo makeya adafite aho ahuriye n’ayo yari yiteze.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko bamwe mu Banyakenya barebye iyo videwo banenze uwo mushumba w’itorero, bavuga ko adakwiye kugaya amaturo abakirisitu baba batanganye umutima w’ubwitange mu iterero. Bavuze ko bibabaje cyane kubona umushumba w’itorero Neno Evangelism James Ng’ang’a ajugunya amaturo yatanzwe mu materaniro agaya ko ari makeya.
Uwo mushumba yarakaye cyane nyuma y’uko ababishinzwe bakiriye amaturo, ibyo birangiye afata ayo maturo maze atangira kubaza igituma atari menshi.
Yagize ati,” Ibi ni ibiki, yatuwe nande? Ubu aya niyo maturo aba bantu bose batuye? None se yatuwe n’umugore ugiye gutamba igitambo cy’abana be? Wowe uturuka iyo kure ukaza hano gukina imikino nk’iyo njyewe ndi hano? Udatura ntuzagaruke mu rusengero, njyewe ndi Komanda”.
Ibi ni bimwe mu byavuzwe n’Abanyakenya babonye iyo videwo. Uwitwa Kipleting Chepkosiom yagize ati, “Iyo tugiye mu mubiri, dusarura mu mubiri, twajya mu mwuka tugasurura mu mwuka. Gutura ntabwo ari agahato. Imana ikunda umuntu utura yishimye. Ihane ugarukire Imana hanyuma uyisenge mu kuri no mu mwuka.”
Uwitwa Joe OleKapchanga yagize ati, “Kwinjira mu ijuru biragoye kurusha uko umutwe w’ingamiya wakwinjira mu mwenge w’urushinge koko”.
Kidiga Davies we yagize ati, “Simbizi njyewe mbuze icyo mvuga.”
Naho George Mutua we yagize ati, “Yewe aka kazi gafite igitutu, hari ahantu amaturo y’urusengero rwose atajya arenga 1000 cy’Amashilingi. Abantu nibamufashe ntabwo byoroshye”.
Lulu Emilly, we yagize ati, “None se ubundi ni ubucuruzi? Wa mugore wo muri Bibiliya ntayatuye makeya yari afite agahabwa umugisha?”
James Oyare we yagize ati, “Njyewe nubwo naba nari natuye Amashilingi 20, nahita nyafata nkisohokera nkayajyana”.