Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yanenze imikorere y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda kuko ariyo yatumye hagaragara akavuyo mu gusubika imikino irimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC.
Rwanda Premier League iherutse gutangaza ko yakiriye ubusabe bwa APR FC bugaragaza ko yifuza kutazakina umukino w’ikirarane wagombaga kuyihuza na Rayon Sports ahubwo hagakurikizwa ingengabihe isanzwe.
Ibyo byazamuye amarangamutima ya benshi kubera impamvu zitandukanye, ari na byo KNC yagaragaje uko abyumva binyuze mu kiganiro cya Radio One abereye umuyobozi.
KNC yabanje kuvuga ko umukino nk’uriya uramutse utabereye kuri Stade Amahoro byaba ari igihombo kuri iyi kipe yifuza kubona amafaranga ayifasha binyuze ku bafana bayo cyane ko ariyo yari kuzawakira ari na yo mpamvu yihanganishije Rayon Sports.
Ati “Twese tuzi impamvu z’ubucuruzi ziri hariya, njye nk’umu-sportif nakwifuza ko ‘derby’ ntajya kuyirebera kuri Pele [Kigali Pelé Stadium] nkwepana n’udukingi. Ndihanganisha Rayon Sports, ntabwo yaba ariyo yonyine igize igihombo gikomeye cyane, ahubwo no ku bareba umupira. Ni igihombo kandi ndabikubwira nk’umucuruzi muri ruhago.”
“Ikindi twemeranye ko uyu mupira ugirwa n’abakinnyi beza ariko icyita rusange kikaba amafaranga. Iyo rero umukino uza kuba mu gihe cyiza, ukabera ahanyaho kandi mu gihe gikwiriye byari kuba byiza. Kandi tuzi ko kuba Stade Amahoro ihari ari igisubizo cy’ubukene bwa karande.”
Ahamya ko ibi atabivuga nk’umufana ahubwo ashingira ku mvune azi ziba mu gutunga ikipe kandi akurikije uko abona ibihe bimeze umukino utaba kandi byagizwemo uruhare na Rwanda Premier League irutisha byose Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ati “Mu kuri kw’Imana ishobora byose, ndebeye mu bidarubindi binini, uyu mukino ntuzaba. Amakosa 100% ndayashyira kuri League. Hari ikintu gikomeye cyateje ibibazo, ingengabihe yarasohotse ariko ivangirwa n’ibintu bitari ibinyamwuga.”
“Ntabwo yari ikwiriye kwemera ko Ikipe y’Igihugu yitwara nk’ikipe isanzwe ku buryo bafata hafi ukwezi bakora umwiherero nk’aho wagira ngo umutoza agiye kwigisha abakinnyi uko bafunga umupira no kuwutanga. Ntaho byabaye ku Isi y’Imana uretse mu Rwanda, aho ufata Ikipe y’Igihugu ukayigira nk’isanzwe.”
Yongeyeho kandi ko shampiyona zikomeza zigakinwa, ndetse iki kirarane kikaba cyari kuba cyarakinwe mbere y’uko abakinnyi bajya mu mwiherero. Aho akaba ariho avuga ko League yakoreye amakosa ifatanyije na FERWAFA.
Aya makipe y’amakeba yagombaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 19 Ukwakira, mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wagombaga gukinwa tariki 14 Nzeri.