Ushobora kuba uri umukunzi w’umupira w’amaguru ukaba ukunda kubona mbere y’umukino amakipe yinjirana n’abana bato mu kibuga, bakaririmba indirimbo yuhariza igihugu cyangwa ikipe runaka.
Birashoboka ko wibaza impamvu n’inkomoko yabyo, ari nayo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Mu busanzwe aba bana bitwa ‘Player Escort’ cyangwa ‘match mascot’. Bagomba kuba bari hagati y’imyaka itandatu na 18.
Iki gikorwa cyatangiye gukorwa mu myaka ya 1990 icyo gihe abo bana batoranywaga mu makipe y’abakiri bato.
Cyari kigamije gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ndetse no kugaragaza ko ari umukino w’amahoro.
Uko imyaka yakomeje kwicuma intego zagiye zihinduka, kuko ubu bisigaye bikoreshwa mu gukabya inzozi z’abana bahura n’abakinnyi b’ibihangange bafata nk’icyitegererezo.
Hari kandi no kwibutsa abakinnyi ko abo bana babareberaho bityo bikabafasha mu kwitwararika mu gihe bari mu kibuga ndetse no mu buzima busanzwe.
Igikombe cy’i Burayi cyo mu 2000 niryo rushanwa rya mbere rikomeye aba bana batangiye kwinjirana n’amakipe, aho buri mukinnyi yari afite uwe.
Ni mu gihe, mu mikino y’amakipe (clubs) bakoresha abana basanzwe bari mu makipe yabo y’abakiri bato.
Hamwe na hamwe ku Isi ntabwo kwinjirana n’aba bana mu kibuga ari ubuntu kuko nko muri shampiyona y’u Bwongereza, amakipe yishyura 350-600£ akaba agenda ahinduka bitewe n’umukino.
Kugeza ubu, iki gikorwa cyamaze kuba umuco ku Isi yose ndetse gisigaye cyifashishwa mu gutanga ubutumwa butandukanye.
Mu 2015, abakinnyi ba Ajax Amsterdam yo mu Buholandi binjiranye mu kibuga n’ababyeyi babo ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi uzwi nka Mother’s Day wizihizwa ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.
Muri uwo mwaka kandi, Ikipe ya São Paulo FC yo muri Brésil nayo yinjiranye mu kibuga n’imbwa, mu rwego rwo kugaragaza ibibazo by’iyi nyamaswa ndetse no kurikorera ubuvugizi.
Wayne Rooney wamamaye muri Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bigeze kuba b’abana binjirana n’abakinnyi mu kibuga. Icyo gihe hari mu 1996 ari mu ikipe ya Everton.