Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences gikora imiti y’indwara z’ibyorezo zitandukanye cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura Murburg.
Icyorezo cya Murburg kimaze iminsi irenga icyumweru kigaragaye mu Rwanda, imibare iheruka ikagaragaza ko abantu batanu bakivuwe bagakira, mu gihe abahitanywe na cyo ari 11 na ho abakitabwaho n’abaganga kugeza ubu ari 21.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Africa CDC, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yatangaje ko ikigo cya Gilead Sciences cyemeye guha u Rwanda impano ya doze 5000 z’umuti wifashishwa mu kuvura abarwayi ba Marburg
Ati “Twizeye kuzabona doze ibihumbi bitanu by’umuti wa Remdesivir uzahabwa abarwayi bakeneye ubuvuzi kurusha abandi.”
Yanavuze ko hari ibigo bitandukanye biri mu biganiro n’u Rwanda kugira ngo byihutishe urukingo ku buryo mu minsi mike na rwo ruzatangira gutangwa mu Rwanda.
Africa CDC yahamije ko igiye kohereza inzobere n’umuyobozi wayo akazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, bagamije gufasha igihugu guhangana n’iki cyorezo.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zihamya ko hari gukorwa ibishoboka ngo hatagira umuntu wanduye usohoka mu gihugu ngo agire ahandi ajyana ubwandu.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.
Ibimenyetso byayo bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria. Birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.