Kuyobora abangavu n’ingimbi burya ntibisaba kubaha ibihano bikomeye. Bamwe bakoresha inkoni, abandi ibihano byo kubababaza, kubicisha inzara no kubima ibyo bakunda. Ariko se koko abana bayoborwa gute mu rugendo rw’imikurire yabo badahutajwe?
Igiti kigororwa kikiri gito! Birakwiye guhangayikishwa n’imico yabo, amarangamutima bagaragaza, ibyifuzo bafite by’ubuzima ariko bagahabwa umurongo ubafasha kwishima byihuse badategereje cyane.
Umwana yigira ku bamurera akiri mu nda. Bivugwa ko mu byumweru 18 umubyeyi asamye, umwana ashobora kumva ibikorwa bya nyina mu gihe umaze ibyumweru 27 na 29 ashobora kumva amajwi y’ibibera hanze harimo n’ijwi rya nyina nk’uko Healthchildren.org ibitangaza.
Ababyeyi bumvikana n’aba bana igihe buri umwe yubaha. Nyuma ya byose, abana basigarana ibyiyumviro byo gushaka gukundwa no kwakirwa uko bari.
Kuyobora neza abana no kubatoza ikinyabupfura mu mikurire yabo ntibivuga ko bibaha imyitwarire ababyeyi babo bashaka, ahubwo bibafasha kwiga amasomo y’ubuzima, kugira ubushobozi bwo gufata imyanzuro mizima no gutandukanya icyiza n’ikibi.
Dore uko abangavu n’ingimbi bayoborwa bubakirwa icyizere n’ababyeyi cyangwa ababarera:
Shyiraho amategeko agaragaza indangagaciro za kibyeyi
Urugo rutagira amategeko rusa n’umukumbi utagira umwungeri. Umubyeyi mwiza ashyiraho amategeko n’amabwiriza agaragaza indangagaciro ze, ku buryo umwana yirinda kuyarengaho yubaha n’umubyeyi.
Ababyeyi bamwe bayoboza abana ibitutsi, amagambo akomeye y’umujinya aho kuyobozwa ineza n’urukundo umwana agakura asa n’utotezwa.
Kumva ibitekerezo byabo
Umubyeyi asabwa kumva ibitekerezo by’umwana byaba bibi cyangwa byiza kugira ngo abone uburyo bwiza yamuyoboramo amwubakira icyizere cy’ahazaza.
Aba bana biga byinshi mu gihe gito kandi badasobanukiwe byinshi, rimwe na rimwe bakagira ipfunwe ryo kubaza kuko batinya ko ibitekerezo byabo bidahabwa gaciro.
Ni amahirwe adasanzwe kuba umwana yavuga ibimurimo byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ababyeyi bamwe baba abanebwe mu kurera bakifuza ko abana babo bagaragaza imico y’abakuze kandi bakiri bato. Ni bato ariko bakeneye ibitekerezo bikuze kuko ari byo bibafasha gukura neza.
Guhozaho mu gutanga uburere
Koko uburere buruta ubuvuke. Ariko se ni gute umubyeyi yarera kandi na we nta burere yahawe?
Bitewe n’impamvu z’ubuzima, abana bamwe bakura nta burere bahabwa bitewe no kuba imfubyi ari bato, kwirengagiza inshingano kw’ababyeyi, kuba ababyeyi batarezwe na bo, abana bagakura basa n’abirera.
Biragoye ko umubyeyi yashobora kurera umwana we neza kandi we atararezwe nubwo bishoboka. Abana benshi batakaza amahirwe yo kubuhabwa kuko ababibarutse na bo batakaje ayo mahirwe mu bwana.
Ariko kandi hari n’abarezwe ariko bakananirwa kurera abana babo kubera uburangare, kimwe n’uko hari abataragize amahirwe yo kurerwa ariko bakura bagafata umurongo muzima w’ubuzima, bakarera neza.
Ababyeyi bagirwa inama yo gukoresha uburyo butandukanye barera abana babo neza nko kuganira na bo kenshi babigisha inzira banyuramo, babigisha urukundo no kugira impuhwe, kutarambirwa amakosa yabo no kubereka ibyiza, kutabahutaza no kubaha amahirwe yo guhindura imico mibi bagaragaje.
Ingimbi n’abangavu baba bari mu myaka igoye guhera kuri 13 kugeza kuri 17. Ni igihe cyo guhangana n’ibitekerezo bibarwaniramo no kudatuza, bagafashwa kuyoborwa mu rukundo.