Si ubwa mbere wakumva inkuru y’umukobwa n’umuhungu bakundanaga nyuma bakaza gutandukana kubera ibintu bombi batemeranyaho cyangwa umwe muri bo yagerageje kubeshya undi ugasanga ahari urukundo haje urwango hagati yabo ndetse bombi bakabishyira no hanze n’utari uzi ibyabo akabimenya.
Ibi nibyo biri kuba ku bahanzi nyarwanda babiri bose kandi batamaze imyaka myinshi muri muzika nyarwanda, gusa benshi mu bafana babo ntabwo bahwemye kubasaba babinginga ngo urukundo rwabo ntiruzazemo agatotsi kubera amafoto n’amashusho menshi yabagaragazaga bari mu munyenga w’urukundo bakorana indirimbo cyangwa se buri umwe ajya mu mashusho y’indirimbo yundi mbese byari umunyenga koko.
Ibintu byaje guhindura isura mu mpera z’umwaka wa 2021, ubwo Juno Kizigenza yajyaga mu karere ka Rubavu yasohokanyeyo n’umukobwa bivugwa ko bahoze bakundana ndetse bamarayo iminsi, gusa Juno yabwiye Ariel Wayz basanzwe bakundana ko yibereye i Nyamata hamwe n’umuryango we.
Ariel Wayz ngo yabajije umwe mu nshuti za Juno amubwira yuko atari i Nyamata ko yagiye i Gisenyi aribyo byatumye ibintu bihindura isura kugeza ubu.
Ibintu noneho byaje kuzamba vuba aha ubwo Juno Kizigenza yakoraga ikiganiro kuri instagram ye (Live) maze atanga nimero ya telefone ya Wayz ibintu byarakaje uyu muhanzikazi kubigumana bikamunanira akajya kuri konti ye ya twitter akagira ati: “Yashyize hanze nimero zanjye? Ni igihe ukabona uwo ndiwe.”
Nyuma y’ubu butumwa abantu batandukanye bagaraje ko bitari bikwiriye ko Juno na Ariel bakora ibintu nk’ibi ahubwo bari kwiyunga nk’abantu bakuru. Umwe ati “ Kandi ubu wasanga aba babuze umwanya ngo bumvikane.”
Uwitwa Ntaribi Tuu yabwiye aba bahanzi ko bari mu mikino , ati “Hari igihe ama scenes azabashirana tubatambutsemo ijisho shahu.”
Ibi ajya kubihuza n’uwitwa Kris Vic we uvuga ko bari kugira ngo abantu babahange amaso ubundi bahite basohora indirimbo. Kimwe na Erick Shaba nawe ugira ati “Byose byarateguwe se wenda hari ingoma iri gutegurwa ngo dukunde tuzayumve? Cyangwa koko aba bana basubiranyemo?”
Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu mezi atandatu ashize ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away ndetse nyuma Juno yifashisha uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo ’Birenze’ aho banagaragaramo basomana.
Urebye nimero yatumye Ariel Wayz arya karungu avuga ko agiye kwandagaza mugenzi we, ni nimero amaze igihe kinini kuko aheruka kuyikoresha cyane akibarizwa mu itsinda rya Symphony Band.
Kuva yarivamo nyuma yatangiye gukoresha indi akaba ari nayo amaze igihe kinini akoresha, ubwo yatangiraga kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye.