Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe.
Byoseonline igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko.
- Urutarangwe (guépard)
Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane.
2. Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique)
Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobora gusimbuka metero 3 z’uburebure na metero 10 z’umurambararo.
3. Intashya (hirondelle /martinet)
Mu kiciro k’inyoni, izo muri ubu bwoko zizwiho umuvuduko wa mbere kurusha izindi zose. Intashya ishobora kuguruka ibilometero 200 ku isaha. Intashya igira amababa maremare n’umurizo mugufi, bikayifasha kunyaruka no gufata feri igihe icyo ari cyo cyose kabone n’iyo byaba bitunguranye. Iyi nyoni ishobora kumara igihe kirekire cyane iguruka itaruhuka.
4. Agaca (faucon pèlerin)
Iyi nyoni igira umuvuduko udasanzwe ku buryo ishobora kugeza ku bilometero 350 ku isaha. Mu gihe iri mu guhiga, kubera umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru, icyo ishaka gufata ntabwo igihusha kandi akenshi umuhigo wayo uhita upfa kubera imbaraga agaca kaba kayikubitanye.
5. Ifi yitwa voilier
Ubu bwoko bw’amafi buboneka mu Nyanja y’Abahindi no mu Nyanja ya Pasifika. Impamvu bayita voilier ni uko ku mugongo wayo hari icyubi kimeze nk’ibendera kiyifasha koga no kunyaruka. Aya mafi atunzwe no kurya utundi dufi duto two mu bwoko bwa sardine. Umuvuduko w’iyi fi ugera ku bilometero 110 ku isaha.