Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya ‘Marburg’ cyamaze kugera mu Rwanda, agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, mu kwirinda iyi ndwara.
Ni amabwiriza yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.
Agena kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, mu gihe kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.
Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.
Nubwo bimeze gutyo, Abaturarwanda basabwe gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Mu bindi basabwe harimo kwirinda kwegerana n’umuntu wagaragaje ibimenyetso birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.
Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda, ndetse kuva ubwo abanduye ni 20, naho abahitanywe n’iki cyorezo bagera kuri batandatu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko iki cyorezo kidateye nka Covid-19 ku buryo cyakura abantu umutima, ahubwo bakwiye kwitwararika ku byerekeye isuku, bakanirinda gukoranaho no gukora ku matembabuzi y’abakekwaho iyi ndwara.
Ati “Ubuzima, imirimo abantu babikomeze uko bisanzwe. Kugeza ubu aho tugeze mu gushakisha ababa barahuye na cyo tugeze ahantu heza mu minsi itatu ya mbere, bitatuma tubuza abantu ubuzima abantu barimo.”
Minisante igaragaza ko yamaze gutahura abantu bahuye n’abanduye bagera kuri 300, ndetse bose bari gupimwa kugira ngo harebwe niba baranduye cyangwa bataranduye.
Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg
——
Guidelines for prevention of Marburg Virus Disease
——
Mesures de prévention contre le virus Marburg pic.twitter.com/GtSS5OEqyU— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 29, 2024