Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bubinyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter bwahakanye ibyo kuba bufite ikigo cy’ishuri cyigaho abanyeshuri 10. Ibi Ubuyobozi butangaza bitandukanye n’ibyo Ubuyobozi bw’ishuri butangaza.
Iri shuri rya Munanira TVET riherereye mu murenge wa Gitesi, akagari ka Munanira ryatangiye kwigishirizwamo muri 2020, ritangirwamo amasomo ajyanye no kwiga gutunganya ibikomoka ku mpu.
Ibi bivugwa n’Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, bwabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Nzeri 2024, bumeze nk’ubuvuga ko ibyo BWIZA yatangaje kuri uru rukuta yabeshye.
Ubutumwa bugira buti “Iri shuri rya Munanira TVET ryatangiranye ishami ryo gutunganya impu (Leather craft). Ubu abanyeshuri bari mu cyiciro cya nyuma gisoza. Ku bufatanye bw’Akarere n’izindi nzego bireba, iri shuri ryimuriwemo abanyeshuri bigaga mu bigo bifite ubucucike bwinshi.”
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Uyu munsi hariga abana 80 b’incuke, 30 bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye n’abiga ubudozi mu gihe gitoya. Ku bufatanye na RTB harateganywa kuhatangiza andi mashami mashya.”
Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Munanira (TVET), Nshimyimana Emmanuel kuwa kabiri, tariki 24 Nzeri 2024 yatangarije BWIZA ko kuba bafite abanyeshuri 10 ari inzitizi zakomotse ku ngamba za Leta.
Ati “Inzitizi zirahari ariko na none ziterwa n’ingamba za Leta, ishuri ryatangiranye ishami rimwe ryo gutunganya ibikomoka ku mpu, kuva 2020 abanyeshuri, abo twatangiranye bari bageze mu mwaka wa nyuma, tubona itangazo rya Minisiteri y’uburezi ko iryo shami ritazongera kubaho, iri ni ishuri rya Leta, kandi biri mu nshingano z’akarere kugira ngo baduhe andi mashami, ariko amaso yaheze mu kirere, guhera 2022, dutangira kwandikira akarere.”
Akomeza avuga ko bafite abanyeshuri 10 bari gusoza, gusa ngo bajya bakira n’abaje kwiga amasomo y’igihe gito (Short Courses).
Ati “Mu busanzwe ishuri ntabwo ryakabaye rifite ishami rimwe, uyu munsi dufite abarimu badakora amasaha 40 mu cyumweru, kugira ngo basaranganye bisaba ko mwarimu yigisha amasaha 10 mu cyumweru yigisha abanyeshuri 10, nagerageje gusubiza akarere abarimu bamwe muri bo kuko bari babuze amasaha yo kwigisha bansaba kubagumana, iki gihombo Leta irimo ntabwo gikwiriye, mu gihe twifuza gutangiza irindi shami rya Fashion Designer.”
BWIZA yamenye kandi ko ubuvugizi bwakozwe guhera ku rwego rw’umurenge mu buryo bw’inyandiko byagera ku karere bigasinzira, ku buryo uyu munsi ubuzima bw’ishuri bugenda nabi.
Guhera kuwa kabiri, dukurikirana iyi nkuru mu nshuro zose twagerageje guhamagara Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukase Valentine terefone y’umunyamakuru yahitaga isimbuka, ntibyadukundira.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba ubwo yamenyaga iki kibazo kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Nzeri 2024 yavuze ko ibi bitaba bisanzwe ndetse bikwiye gutera isoni haba no ku muyobozi w’ishuri, atangariza BWIZA ko iki kibazo agiye kugikurikirana.
Ubuyobozi bumwe bwaruciye burarumira
BWIZA ubwo yageragezaga kuvugana n’Umuyobozi mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe lbizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority) Dr. Bahati Bernard kuri iki kibazo yadusabye ko twavugisha RTB.
Ubutumwa yadusubije ku rukuta rwe rwa WhAtsapp bugira buti “Waramutseho. RTB niyo yabaha amakuru ajyanye n’ iki kibazo. Kuko ni nayo ishinzwe buriya abarimu bigisha muri Technical Secondary Schools. Ni nayo yaguha amakuru kuri iriya program n’ ibigiye gukorwa.”
Umuyobozi mukuru wa RTB, Ir. Paul Umukunzi kuva kuwa kane ntibyadukundiye ko tumuvugisha, n’ubutumwa bugufi tumwandikiye ntiyabashije kubusubiza kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.