Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahaye gasopo umunyapolitiki Paul Rusesabagina uheruka gutangaza ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda; amwibutsa ko u Rwanda rutera ariko ntiruterwe.
Rusesabagina ari mu bashinzwe ihuriro MRCD rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN.
Hagati ya 2018 na 2019 inyeshyamba zo muri uyu mutwe zagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda zica abaturage bo mu bice by’intara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba, ibyatumye muri Kanama 2020 u Rwanda rumuta muri yombi.
Muri Nzeri 2021 Paul Rusesabagina yafatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kuhamywa ibyaha birimo iby’iterabwoba, gusa aza kurekurwa muri Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Rusesabagina mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo kurekurwa atazigera asubira mu bikorwa bya Politiki, n’ubwo nyuma yo kuva muri gereza ya Mageragere yigaramye ibyo gusaba imbabazi.
Uyu mugabo wamenyekanye muri filime mbarankuru ya Hotel Rwanda, mu kiganiro aheruka kugiranira n’abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ateganya gushinga irindi huriro rigomba kuzavanaho ubutegetsi bw’u Rwanda ku kiguzi icyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Muzi ko bamfunze babanje kunshimuta, bakankorera iyicarubozo …baranyishe Imana ikinga akaboko. Ubu rero n’iyo banca umutwe sinarota ndeka politiki, kandi nicyo gituma ubushobozi bwose buzakoreshwa; inzira y’ibiganiro, iy’amatora, n’umuheto ni biba ngombwa tuzabikoresha. Mu minsi iri imbere turatangira plateforme [ihuriro] yacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz’abandi bose.”
Rusesabagina aganira na BBC yashimangiye umugambi we agira ati: “Ubusanzwe sinari naretse politiki, uretse ko hari ibyo bantegetse. Njyewe nagombye gufata congé mu bya politiki kugira nduhuke naburya bari banyishe urubozo muri gereza, byabaye ngombwa ko mfata congé gato, ubu rero ndaje kugira ngo mpangane n’ubutegetsi bwa Kigali biciye muri iyi platforme”.
Gen Mubarakh Muganga mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X asubiza ku byatangajwe na Paul Rusesabagina, yamubwiye ko umugambi wo gutera u Rwanda utazagerwaho.
Ati: “Umugani nagenera Umucecuru(Rusesa, ntugire ngo nibeshye) arawuzi niba amatwi ye acyumva ni: u Rwanda ruratera nti…[ruterwa].”
Yakomeje agira ati: “Ingabo z’u Rwanda zirakomeye, zizarurwanirira haba mu gitondo cyangwa se Ijoro ryose. U Rwanda ni urwacu zizarurwanirira. Nyamara [Rusesabagina na we] atabizi”.