Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 38 bazavamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ku mikino u Rwanda ruzahuramo na Bénin mu Ukwakira.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha mu mikino itaha binyuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Aba ni abakinnyi bazakina imikino ya Bénin, aho ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira ni uwo kwishyura kuya 15 Nzeri kuri Stade Amahoro.
Ni urutonde rugaragaraho benshi mu basanzwe muri iyi kipe, abashya ndetse n’abari bamaze igihe kinini badahamagarwa.
Mu banyezamu harimo Buhake Clement wa Ullens. Uyu ari kumwe n’abandi ari bo Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe, Muhawenayo Gad na Niyongira Patience.
Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Christian na Hirwa Jean.
Mu kibuga hagati harimo Kapiteni Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Nkundimana Fabio, Rubanguka Steve na Ngabonziza Pacifique.
Ba rutahizamu ni Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Guelette Samuel, Hamiss Hakim, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Mbonyumwami Taiba, Muhire Kevin, Kabanda Serge, na Guelette Samuel.
Hari abashya nka Kury Johan Marvin wa Yverdon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi, Salim Abdallah wa Musanze FC, Ishimwe Anicet wa Olympique de Beja yo muri Tunisia na Biramahire Abeddy wa Clube Ferroviário de Nampula.
Umutoza Frank Spittler yavuze ko hari abakinnyi atahamagaye kubera ko batazabasha gukina Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN). Abo barimo Umunyezamu Kwizera Olivier na Rwatubyaye Abdul.
Ku bakinnyi nka Niyonzima Olivier Seif yavuze ko ari impamvu zo guha abakiri bato umwanya wo gukina nka Ngabonziza Pacifique.
Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024.