Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko yahaye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyifuzo cy’uko ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro.
Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, iby’uyu mushinga yabutangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda na Congo bimaze imyaka irenga ibiri birebana ay’ingwe ahanini bitewe n’amakimbirane amaze igihe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lourenço yasobanuye ko mu rwego rwo gukemura aya makimbirane kuva ku wa 4 Kanama uyu mwaka impande zombi zemeye gutanga agahenge bigizwemo uruhare n’ibiganiro bya Luanda.
Yakomeje agira ati: “Mu rwego rwo gusigasira ibimaze kugerwaho, Repubulika ya Angola yatanze icyifuzo cy’amasezerano y’amahoro ifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda”.
Lourenço yunzemo ko ibikubiye muri aya masezerano byasuzumwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo, mu hagamijwe kumvikana ku buryo hazaterana inama izasinyirwamo ariya masezerano.
Ni amasezerano kandi agomba gusiga umubano wa Kigali na Kinshasa wongeye kubyutswa.