Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hagaragara amshusho ya Madamu Ingabire Marie Immaculee asa n’uwasinze ndetse avuga ntiruve mu kanwa bituma abantu benshi batangazwa na byo.
Ni amashusho yakwirakwiye kuri Twitter agaragaza Madamu Immaculee ari kumwe n’abandi bantu benshi harimo M. Irene, Yago, humvikanamo na Sabin wa Isimbi Tv ndetse n’urundi rubyiruko bigaragara ko bari bari kwizihiza umunsi mukuru w’ubunani.
Muri aya mashusho humvikanamo ijwi risa nkaho ari Sabin wamubazaga anafata amashusho agira ati: ”Tante ntihahiye?”(banaseka) nawe agasubiza aseka ati: ”Ndahamagara Jado” muri aya mashusho bakomeza kumubaza ngo: ”Ntihahiye” nawe ati: ”Mwatuma mpamagara Jado nti bantwikiye urugo tabara’‘.
Mu gukomeza kumubaza niba hahiye birangira Madamu Immaculee yemeye agize ati: ”Hadashya se?” maze bose bagasekera icyarimwe ari nako ahita agenda.
Madame Ingabire Marie Immaculee ni umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparent International) ndetse hari ikindi gihe yigeze kugaragara ari kunywa itabi mu rugo i we ubwo yari ari kwitabira inama ku buryo bw’ikoranabuhanga
REBA AYO MASHUSHO MUNSI