Umunya-Uganda, Dr Caroline Asiimwe usanzwe ari umudipolomate mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatawe muri yombi afatiwe muri Kenya.
Asiimwe usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Igiswahili, yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mombasa mu ijoro ryacyeye.
Kugeza ubu ntibiramenyekana icyatumye atabwa muri yombi, ndetse Polisi ya Kenya ntacyo irabitangazaho.
Icyakora amakuru aturuka muri EAC avuga ko ifungwa rye rinyuranyije n’ubudahangarwa ahabwa nk’umudipolomate ndetse n’umuyobozi.
Dr Asiimwe yatawe muri yombi mu gihe yarimo ajya kwitabira inama iteganyijwe kubera i Mombasa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Inzego z’umutekano za Kenya ni zo zamutaye muri yombi, ibyahise biteza kwibaza niba niba ibihugu bya EAC byubahiriza amasezerano bisinya.
Nk’umwe mu bakora mu bunyamabanga bukuru bw’uriya muryango yavuze ko “Polisi ya Kenya igomba gusohora itangazo ivuga impamvu yafunze uyu mudipolomate mukuru”.
Dr Asiimwe wafunzwe asanzwe ari umushakashatsi ndetse akanaba ushinzwe guteza imbere Igiswahili mu karere ka EAC.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo yahawe izi nshingano.