Mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya RBA cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagarutse ku insimburamubyizi y’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza ay’icyiciro rusange n’ay’isumbuye mu mwaka w’amashuri 2023/2024, aho yavuze ko hose itaratangwa ariko biri mu nzira zo kugira ngo bitungane.
Ni ubutumwa yatangiye muri iki kiganiro aho yari ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph. Irere yabitangaje nyuma y’uko ukoresha izina rya Nkunda u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko abarimu bakwiye kujya bahabwa ibyo bagombwa ku gihe kugira ngo na bo buzuze neza inshingano zabo uko bikwiye.
Irere yagize ati:“Icyo rwose navuga ni uko biri gukorwa. Ntabwo ari amafaranga ahoraho ahubwo ni amafaranga atangwa kuko hari igikorwa cyakozwe, bamwe batangiye kuyabona ndetse bizakomeza ntabwo wavuga ngo byarahagaze.”
Ubwo yari abajijwe impamvu aya mafaranga adategurwa ngo abarimu basoze gukosora bahita bayahabwa, Irere ati:“Ibyo ni byo twifuza ko buri wese ayatahana ariko ntabwo twari twagera aho ngaho, gusa turabummva.”
Irere Claudette, yagaragaje ko kugira ngo aya mafaranga aboneke hari inzira nyinshi bicamo akaba ariyo mpamvu atinda.
Mu bizamini byakosowe n’aba barimu mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bari 202,021 barimo abakobwa 111,249 n’abahungu 90,772. Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96,6%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abatsinze ni 93,8%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 95,8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%. Abatsinzwe ni 8912 barimo abakobwa 6241 bangana na 70%, n’abahungu 2671 bangana na 30%.