Igitego kimwe rukumbi cya Charles Baale cyahesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya Gasogi United yasoje umukino ari abakinnyi 10.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri, Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.
Ni umukino watangiye wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, mu minota 15 ya mbere Rayon Sports yari imaze kubona amahirwe 3 harimo n’aya Charles Baale ariko umunyezamu Dauda ababera ibamba.
Gasogi United kandi ku munota wa 5 iba yafunguye amazamu ku mupira Abdoul Aziz Harerimana yahinduye imbere y’izamu, Khadim Ndiaye ananirwa kuwufata ngo awukomeze ariko Kabanda Serge na we kuwushyira mu rushundura biranga.
Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego, arema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga, yagiye kuruhuka ari 0-0.
Rayon Sports ikaba yatangiye igice kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyatsinzwe na Charles Baale.
Gasogi United yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 66 yahawe Muhindo Collin. Umukino warangiye ari 1-0.
Uko indi mikino y’umunsi wa 4 yagenze
AS Kigali 0-0 Rutsiro FC
Amagaju 0-3 Musanze FC
Bugesera FC 1-1 Etincelles
Ejo ku Cyumweru
Gorilla FC vs Marines FC
Mukura VS vs Vision FC
Ku wa Mbere
Police FC vs Muhazi United