Umutwe wa Hezbollah wavuze ko ibitero umaze iminsi ugabwaho na Israel bishobora kubyara intambara karundura ishobora guhuza impande zombi, uvuga ko yaba ari intambara yagira ingaruka zikomeye cyane ku bihugu byose biri mu Burasirazuba bwa Hagati.
Hezbollah imaze iminsi igabweho ibitero simusiga byahitanya abarwanyi bayo 37, ubwo ibyombo bakoresha byinjirirwaga, bigashyirwamo ibiturika byaje no guhitanya abo barwanyi, abandi 500 bakangirika amasomo yabo mu gihe abarenga 2,700 bakomeretse.
Nyuma yaho nabwo Israel yakomeje kugaba ibitero simusiga muri Liban ndetse ikomeza no gutangaza ko yishe abayobozi bakuru b’uwo mutwe, barimo n’abari kure cyane y’ahari kubera imirwano. Uherutse kwicwa muri aba ni Ibrahim Akil w’imyaka 61, wiciye mu Murwa Mukuru wa Liban, Beirut.
Hezbollah nayo yakomeje kurasa muri Israel ndetse amakuru akavuga ko muri iki cyumweru imaze kwica abasirikare babiri b’icyo gihugu.
Uyu mutwe uvuga ko mu gihe wakomeza gushotorwa na Israel, ushobora gutangiza intambara kuri icyo gihugu, kandi ikaba intambara ikomeye na cyane ko uyu mutwe ubarirwa abarwanyi bafite imyitozo myiza barenga ibihumbi 150, ndetse ukagira n’ibisasu birenga ibihumbi 100.