Amakuru ava mu Burasirazuba bwa Congo aremeza ko hari umusirikare w’icyo gihugu warasiwe hafi y’urubibi n’u Rwanda.
Byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu ku butaka bwa Congo, ariko buhana urubibi n’Akarere ka Rubavu, umurenge wa Cyanzarwe, akagari ka Busigari, umudugudu wa Bisizi.
Umunyamakuru wa Umuseke dukesha iyi nkuru yagerageje kugera aho biriya byabereye ariko ntibyamukundira. Amasasu menshi yavuze ahagana saa mbili z’ijoro zishyira saa tatu (20h00 – 21h00) ku wa Kabiri, ahazwi nko kuri Borne ya 12.
Umuseke ukomeza uvuga ko Abaturage bajya mu mirimo yabo babwiye Umunyamakuru wayo ko babonye abasirikare benshi ba Congo biri aho byabereye ndetse ko ubwo iyi nkuru yakorwaga umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yarasiwe.
Amakuru avuga ko yarashwe na bagenzi be, gusa nta mpamvu yabyo iramenyekana.
Kuva umutwe wa M23 ubu ufatanya na Alliance Fleuve Congo watangira intambara mu burasirazuba bwa Congo, umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda waracyendereye, buri ruhande rushinja urundi gufasha abarurwanya.
Aka gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo kakunze kumvikanaho amakuru y’abaraswa, baba basivile bajya mu bikorwa bya magendu muri Congo, cyangwa abasirikare ba Congo barenze urubibi binjiranye imbunda mu Rwanda, cyangwa abagerageje ibikorwa by’ubushotoranyi.