Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo CareerBuilder bwagaragaje ko abakoresha 54% bimye akazi abantu basabaga akazi bagendeye ku byo babonye bamaze iminsi bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Niba ukoresha rumwe mu mbuga nkoranyambaga zigezweho nta kabuza ubona benshi bazishyiraho ubuzima bwabo bwite ku buryo umenya ibyo atekereza, aho bagiye n’ibyo bariye kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.
Hari n’abarenga bagashyiraho amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure bwabo, bari mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi bikorwa biteye isoni nta gutekereza kabiri.
Hari abo bigera hanze bikabakururira ibibazo byo mu mutwe birimo kwanga ubuzima no gushaka bakwiyahura, kugira ipfunwe no kwiheba bituma bakora n’andi makosa aremeye.
Ese ubundi birakwiye gushyira ubuzima bwawe bwite ku mbuga nkoranyambaga?
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 n’Ikigo CareerBuilder gitanga inama no kurangira abantu imirimo, bwagaragaje ko abakoresha benshi basigaye bareba kuri konti za Facebook, TikTok, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga abantu bakoresha ndetse 70% bemeje ko byiyongereye mu byo basuzuma, na ho 54% bagaragaza ko hari abo bimye akazi kubera ibyo basanze ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Abahanga mu by’imitekerereze bemeza ko bigayitse gushyira ku karubanda amabanga y’ubuzima bwawe, ndetse gutangaza byinshi byakurura ingaruka nyinshi.
Ndayizeye Gilbert ukiri urubyiruko asanga gushyira ubuzima bwite ku mbuga nkoranyambaga ari umuco mubi, kuko uba wereka abantu ibitabagenewe nyamara habaye hari uwo ubutumwa bugenewe hari izindi nzira byanyuramo.
Ati “Hari abakoresha amashusho y’urukozasoni n’ibindi bitesha agaciro umuco. Hari umuntu wakubabaje! Ariko si ngombwa guhita ugaragaza uburakari bwawe ku mbuga nkoranyambaga.”
“Imbuga nkoranyambaga ni ahantu abantu benshi bahurira. Umwana wawe azakura arebe bya bindi wakoze biteye isoni kandi kubisiba bitakunda abibone, uhorane ipfunwe.”
Umuhanzikazi Rihanna Robyn Fenty yabwiye ikinyamakuru Vogue Magazine ko nyuma yo kuba umubyeyi yicuza kuba yarashyize ubwambure bwe hanze, ndetse n’uburyo yagiye ahitamo imyambaro yambara mu bihe byashize.
Ati “Imyambarire yanjye ndabizi ko hari abayishima n’abayinenga kimwe nuko nanjye hari iyo ntashima. Gusa iyo nsubije amaso inyuma nicuza imyambaro nambaraga igaragaza ubwambure bwanjye.”