Umuvugabutumwa Pasiteri James Sakara yitabye Imana nyuma yuko abwiye abakrisitu be kumuhamba ari muzima ubundi akazazuka nyuma y’Iminsi itatu nka Yesu ariko nyuma yiyo minsi ngo baramutegereje baraheba.
Uyu mu pasiteri wo mw’itorero rya Zion Christian Church ngo yifashishije umurongo wo muri bibiriya uvuga ukuntu yesu yapfuye nyuma y’iminsi itatu akazuka bituma nawe ambwira abayoboke be kumuhamba ari muzima ko azazuka mu minsi itatu.
Nyuma yo kubibasaba abayoboke be ntabwo bazuyaje bamucukuriye imva maze baramuboha neza ubundi bamushiramo ari muzima ubundi barenzaho itaka baragenda bategereza ko azazuka nyuma y’iminsi itatu baraheba basubira kujya kureba aho bamushize basanga yarapfuye.
Nyuma yo gusanga yapfuye ngo aba bayoboke be bagerageje kumusengera kenshi gashoboka bagira ngo wenda arazuka ariko biba iby’ubusa.
Uyu mupasiteri w’imyaka 22 ngo n’ubusanzwe yari umuvuzi gakondo mu gace yakoreragamo ivugabutumwa ka Chidiza.
Polisi yo muri iki gihugu yahise ita muri yombi aba bayoboke be bafashije pasiteri James Sakara kwihamba ndetse ubu bakaba baari gukurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu. Si ubwa mbere muri Afurika Umupasiteri akoze ibintu bidasanzwe kuko no mu minsi yashize mu binyaakuru bitandukanye hagiye hagaragara inkuru z’abapasiteri bakora ibintu bidasanzwe nyamara ntibibahire.