Gasagire Raissa, umugore w’umunyamakuru Murungi Sabin yashimangiye urwo akunda umugabo we nubwo amaze igihe yibasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abamushinja guca inyuma uyu mugore we.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Murungi Sabin yaciye inyuma umugore we ndetse aza kuvunika ubwo yageragezaga guhunga ngo adafatirwa muri iki gikorwa.
Iby’iyi mvune benshi babihuje n’itangazo na we ubwe yisohoreye agaragaza ko arwaye ku buryo n’iby’akazi yabaye abihagaritse akazagasubukura mu gihe azaba yongeye gutora agatege.
Ni amakuru bigoye kwemeza ukuri kwayo, cyane ko ba nyirubwite ntacyo baratangaza, ndetse n’amashusho yagiye ahanze akaba nta na hamwe agaragaza Murungi Sabin aca inyuma umugore we.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umugore wa Murungi Sabin yagaragaje ko amukunda bikomeye.
Ati “Turi umuryango mwiza, Imana yaturemeye amashimwe menshi natwe tuyasangira n’abandi. Urukundo ruganze kandi ruzatsinda iteka. Ndagukunda papa ‘I.M.O.K’.”
Ni amagambo yanyuze Murungi Sabin kuko na we ubwe nyuma yo kuyasoma, yahise ashyiraho umutima bigaragaza ko amukoze ku mutima, ndetse agaragaza ko uyu mugore we ari mwiza imbere n’inyuma, ndetse nawe ashimangira urwo amukunda.