Umuturage yibye imbunda ku birindiro bya Polisi biherereye ahitwa i Musave tariki ya 02 Mutarama 2022 maze ajya gushaka abo bari bafitanye amakimbirane harimo n’umugore we ariko arababura maze ahita arasa mu kirere amasasu agera kuri atandatu.
Uyu ni Umugabo wi Mibanda muri Komine ya Rumonge mu Ntara ya Rumonge aho yatawe muri yombi na Polisi y’Uburundi nyuma yo gufatanwa imbunda yibye ku birindiro bya Polisi yarangiza akarasa mu kirere amasasu agera kuri atandatu.
Polisi ivuga ko uyu mugabo yuriye urukuta afata imbunda y’umukuru w’ibirindiro bya Polisi aha ku Musave, uyu mukuru wa Polisi kuri ibi birindiro ngo yari yagiye kugura ama inite ya telefone.
Ubwo uyu mupolisi yageraga aho yasize imbunda yaje kuyibura atungurwa no kumva urufaya rw’amasasu mu kirere hafi y’ibirindiro, Gusa ngo aya masasu uko ari atandatu yarashwe mu kirere nta muntu n’umwe yigize ahitana.
Igipolisi cyatangaje ko uyu mugabo yarashe mu kirere nyuma yo kubura umugore we na baramu be babiri basanzwe bafitanye amakimbirane.
Abaturage bari ahabereye iri rasa, bavuze ko uyu mugabo yarashe mu kirere mu rwego rwo gukangura abapolisi bo kuri iyo posiziyo kuko biraye cyane, ngo bakunda gusiga imbunda aho biboneye bakajya kunywa inzoga mu giturage.
Radiyo Isanganiro ivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Polisi yahise itangira iperereza ngo imenye imvo n’imvano y’ayo makimbirane ari hagati y’uwo mugabo n’umugore we.