Mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Nyabugogo mu Mudugudu wa Rwezangoro, munsi gato y’Ibitaro bya Muhima hasanzwe umurambo w’uruhinja washyizwe mu ikarito n’umuntu utaramanyekana.
Ibi byabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 mu masaha y’igitondo. Abaturage batuye muri uyu mudugudu babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batunguwe no kubona uwo murambo ubwo bari mu bikorwa byabo bisanzwe ariko ko batazi uwabikoze uwo ari we.
Kazeneza Ange yagize ati “Nari ngiye kugura amakara kuri boutique mbura icyo nyatwaramo nsohoka hanze mbona agakarito ngiye kugafata mbona harimo agatwe k’uruhinja. Nahise mbwira ababyeyi bari kuri iyo boutique na bo ngo baze barebe basanga koko ni uruhinja rurimo”.
Hakuzweyezu Dieudonne we yagize ati “Nari nzamutse mvuye mu rugo nka saa tanu ngeze hano mpabona ikarito ndebye mbona harimo umwana. Hashize umwanya hahise haza abashinzwe umutekano mu mudugugu ariko ntiharamenyekana uwabikoze”.
Umuvugizi w’Umujyi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahamije ayo makuru avuga ko ubu inzego zishinzwe kugenza ibyaha zamaze kwinjira muri icyo kibazo.
Yagize ati “Ahagana nko mu ma saa tatu cyangwa saa yine ni bwo umwe muri ba bagore bagenda batoragura ibintu ngo barebe niba hari icyo bishobora kubamarira yabonye ikarito agiye kuyitoragura asangamo uwo mwana atabaza ubuyobozi bw’akagari”.
Yakomeje ati “Ni umwana wasanzwe mu gakarito yapfuye bigaragara ko yavutse uyu munsi cyangwa se habayeho gukuramo inda kuko ababonye ishusho ye bavuga ko bigaragara ko yavutse adashyitse. Ntabwo turamenya uwamushyize muri ako gakarito. Ubu RIB imaze kuhagera ni yo igiye gukomeza n’akandi kazi k’iperereza noneho ifate n’umwanzuro w’aho baba bashyize uwo murambo”.
Ntirenganya yasabye abaturage kwirinda kwambura abana ubuzima bitwaje impamvu izo ari zo zose kuko abo bana baba bafite uburenganzira bwo kubaho. Yavuze ko ufite ibizabo by’ubushobozi buke aho gukuramo inda cyangwa kwica umwana wavutse yakwegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha.
Kugeza ubwo twavaga ahabereye iyi nkuru, umurambo w’urwo ruhinja wari ukiri mu ikarito aho wasanzwe mu gihe inzego zigenza ibyaha zari zimaze kuhagera.