Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n’abacuruzi b’ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n’ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w’iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by’ibanze by’Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati ” Ngiye gushaka ay’ibirayi” nk’ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa byari bihendutse ku muntu wese ariko ubu byarahindutse.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko igiciro biriho uyu munsi cyabibakuyeho kuko biri kuribwa n’abifite, bitewe n’igiciro cyabyo gihanitse, aho basaba ko hari icyakorwa kugirango na rubanda rugufi ruhendukirwe n’iki gihingwa cyafatwaga nk’igihingwa ngangurarugo.
Ibi byibutsa ukuntu mu mwaka ushize ibirayi byahenze cyane kuko byaguze hagati y’amafaranga 1700 Frw n’amafaranga 800, mbere y’uko ibiciro bitangira kugabanuka mu mpera z’uyu mwaka bikagura hagati y’amafaranga 1200 Frw na 550 Frw.
Umwe mu baturage waganiriye na Isango Star yagize ati “igiciro cy’ibirayi kirahenze kiri hejuru, ikiro cy’ibirayi cyari kiri mu mafaranga 500Frw ariko ubu kigeze ku mafaranga 800Frw, umuturage wese ntabwo yabasha kwigondera ibyo birayi, ni ikibazo gikomeye cyane”.
Undi ati “ibirayi n’ibyabakire, ubu uzagura ikiro cy’ibirayi ugitekemo ifiriti uri umuntu w’umukene, ibya make ni 750Frw kandi nabwo ni twa tundi tw’umutuku dutoya”.
Impamvu nyamukuru y’ihenda ry’ibirayi nk’uko abacuruzi bavuga, ngo ni igihe cy’ibura ryabyo ndetse n’ibiri ku isoko uyu munsi ibyinshi biri guturuka mu bihugu by’ibituranyi. Ni mu gihe mu bihe byashize abitwa abamamyi bagiye batungwa urutoki mu kugira uruhare mu itumbagira ry’ibiciro by’ibirayi.
Umwe mu bacuruzi ati “Ibirayi byarabuze ntabwo ari ukubahenda, ibirayi iyo bihari barabirya kandi bakabirira make”.
Mugenzi we yakomeje agira ati “Hari ibiri guturuka mu Karere ka Nyabihu ariko haturuka ibirayi bitari byiza ibindi byiyongeraho nibyo muri Congo biri kuza biri hejuru, ibindi biri kuza ni ibyo muri Kenya by’umweru biri kuza byunganira ibyacu dufite, muri iki gihe umukiriya akubwira ko ibintu bihenze ariko ugomba kumwumvisha impamvu bihenze”.
Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Binyabijumba, International Potato Center, (CIP), cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma ya Belarus mu kurya ibirayi byinshi aho Umunyarwanda abarirwa ibilo 60 ku mwaka.
Umumamyi yakunze gutungwa urutoki
Mu mwaka ushize ubwo umunyamakuru wa BWIZA yari mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiwe ko umumamyi ari umuntu wihaye inshingano zo guhuza umuguzi (umucuruzi) n’ugurisha (umuhinzi) agamije kubiba [ubujura] bombi kandi imirimo y’igura n’igurisha yarahariwe amakoperative n’amakusanyirizo abahinzi bishiriyeho. Ibi, umumamyi abikora akoresheje kumwiba ibiro no guteza akajagari mu biciro ndetse rimwe na rimwe akambura umuhinzi.
Nkuko BWIZA yakomeje ibibwirwa na bamwe mu bahinzi n’abacuruzi b’ibirayi ngo abo bamamyi akenshi baboneka hafi y’imipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu, aho u Rwanda ruhana imbibi n’igihugu cya Uganda (Mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa , Butaro, Kivuye na Bungwe mu gihe ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda havugwa imirenge ya Mudende, Migeshi na Cyanzarwe, hose hakaba haca ibirayi bigiye kugurishwa muri ibyo bihugu ku giciro cyo hejuru babigomwe abanyarwanda ngo nuko babagurira ku giciro cyo hasi.
Nyuma yo kumva ibitekerezo n’ibyifuzo by’abahinzi n’abacuruzi b’ibirayi, minisiteri y’ubuhinzi na minisiteri y’ubucuruzi bafatiye hamwe imyanzuro iboneye kandi itabangamiye n’umwe mu bahinzi, abacuruzi cyangwa abaguzi (Consumers) maze bemeranya ko ikilo cy’ibirayi bya Kinigi byajya bigura amafaranga magana ane (400 frw) ndetse hakajya hishyurwa igiceri cy’amafaranga atanu (5 frws/ kg) kuri buri mucuruzi wese uguriye ibirayi kuri Koperative [ikusanyirizo] kuko ari aya serivisi azaba ahawe harimo imifuka, ubudodo bafungishije imifuka, abapakizi n’umunzani wapimishijwe.