Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri byaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije bagomba kwishyura, bikababera umutwaro ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.
Ni nyuma y’uko hagaragaye ibigo birimo kwaka ababyeyi amafaranga menshi bavuga ko ababangamiye.
GS ST Bruno na G S Gihundwe B birimo gutungwa agatoki n’ababyeyi bahafite abana n’abaje kubandikisha, ko basabwa amafaranga menshi y’ishuri ndetse ngo kuri St Bruno hari n’abo banze kwandika batayatanze. Hari uvuga ko yaje asubirayo bamwatse amafanga ibihumbi 28 mu ishuri ry’inshuke.
Ubusanzwe ngo batanga amafaranga 5000 ku gihembwe mu mashuri y’inshuke, ayisumbuye bagatanga 22500 hakiyongeraho ibihumbi 10 bose batanga buri mwaka kuva mu mwaka ushize ngo yo gukora imbuga bitegura yubile y’ishuri, ibi byose bigateza ikibazo aho ababyeyi bibaza aho bazakura ayo mafaranga yose arenze kure ayo Leta yateganyije bagomba kwishyura.
Kuri Gs Gihundwe B naho basabwa 4000 ku gihembwe mu mashuri y’inshuke.Abayobozi b’ibi bigo byombi mu gusobanura impamvu y’aya mafaranga, barahuriza ku musanzu ujyanye n’isuku n’abita ku bana bato b’inshuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Alfred avuga ko bitemewe kurenza amafaranga y’ishuri yateganyijwe.
Ikindi cyakongerwaho ngo ni icyo bumvikanye n’ababyeyi kandi kitavunanye, ndetse ngo barakomeza kubikurikirana.
Amafaranga Leta yateganyije yishyurwa ku ishuri ryisumbuye ridacumbikira abana ni 19500, abanza n’ay’inshuke akaba 975.
Aya yose kuri ibi bigo bayarengeje kure.